Rwanda: polisi yerekanye abagera kuri 40 bishe amabwiriza ya #gumamurugo#

7,965
Kwibuka30

Abantu bagera kuri 40 batawe muri yombi nyuma yo kutubahiriza amabwiriza ya gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda covid-19

Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2020 Polisi y’u Rwanda yagaragaje abantu bagera kuri 40 barimo abagabo n’abagore bo hirya no hino mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali banze kubahiriza mabwiriza yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera virusi ya corona kamaze igihe kitari gito karashegeshe isi.

Aba berekanywe nyuma y’iminsi ine gusa polisi yerekanye abandi bantu bagera kuri 28 bafashwe barimuriye utubari mu ngo zabo kandi bibujijwe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Polisi y’u Rwanda na none yari yaraye itangaje ko hari abakinnyi b’umupira w’amaguru bagera kuri batatu bafashwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya coronavirus, harimo HABIMANA Hussein wa Rayon sport na MBOGO Ally wa Kiyovu Sport.

Leave A Reply

Your email address will not be published.