Kubera gushyirwa ku gitutu ngo arongorwe, yahisemo kwikorana ubukwe nta mugabo

8,672

Uyu munsi igihugu cya Uganda kirikwizihiza umunsi cyaboneyeho ubwigenge, ni ibyishimo bidasanzwe kubaturage bagituye bishimira aho iki gihugu cyavuye naho kigeze ubu, kuri uyu munsi ni umunsi udasanzwe ku mukobwa witwa Jemimah Lulu, avugako yibohoye ingoyi y’amabuhozagaho igitutu cy’uko atarongorwa, yahisemo gukora ubukwe ari wenyine nta mugabo barikumwe.

Jemimah Lulu, kuri ubu afite imyaka 34 y’amavuko, muri 2018 ubwo yari afite imyaka 32, asoje amashuri ye ya Kaminuza, yasabye ubuyobozi ko bwamufasha bukamwandika mugitabo cy’abasezeranye, maze atumira inshuti n’abavandimwe, akora ubukwe ari wenyine.

Ku ya 27 Kanama 2018, Lulu, umunyeshuri wari usoje amasomo ye muri kaminuza ya Oxford, yambaye imyenda y’abageni yakoreye ubukwe mukabari kitwa Quepasa Bar kari mu mujyi wa Kampala muri Uganda, ibi ngo yabitewe no kurambirwa no kubazwa n’ababyeyi be igihe azarongorerwa.

Murwego rwo gushimisha ababyeyi be, Lulu yakoze ubukwe bwatangaje benshi, yatumiyemo abantu binshuti ze magara, yambara agatimba ndetse akorerwa ibirori nk’ibya’abakoze ubukwe.

Uyu mugore avugako ikintu cyamugoye cyane, ari ibisobanuro yasabwaga nabo yari yatumiye muri ubwo bukwe ati “Nohereje ubutumire mpita mbona telefoni nyinshi zose zimbaza ngo umukwe uwo ari we. Nabwiye abantu ko bitunguranye, ntawe nigeze nsobanurira ibigye kuba. ”

Kimwe n’ubundi bukwe bwose, Lulu yahamije ko ubukwe bwe bwagenze neza cyane, yari yambaye umwambaro wera nk’abageni, ndetse ngo abo yari yatumiye bazanye impano barazimuha ndetse ngo yafashe ijambo asobanura impamvu yamuteye gukora ubukwe butagira umukwe.

Yari arangije amashuri ye ya kaminuza

(Src:umuryango)

Comments are closed.