“Kuva muri 94 ntimwigeze musigasira ubusugire bw’igihugu cyanyu” Macron abwira Abakongomani

4,475

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiye ubutegetsi bw’iki Gihugu guhagarika guhora bwegeka ibibazo ku mahanga kuko atari shyashya ahubwo ko ari bwo bwananiwe gukemura ibibazo byugarije iki Gihugu kuva mu 1994.

Perezida Emmanuel Macron yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru aho yari kumwe na mugenzi we Felix Tshisekedi.

Muri iki kiganiro cyakurikiye ibiganiro byo mu muhezo byahuje aba Bakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Tshisekedi nkuko bisanzwe yongeye gushinja u Rwanda ko ari rwo kibazo, asaba ko rugomba gufatirwa ibihano.

Perezida Emmanuel Macron kandi yabajijwe n’umwe mu banyamakuru b’Igitangazamakuru cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo ubutegetsi bw’Igihugu cye buteganya gukora ngo kuko bufite uruhare mu bibazo biri muri iki Gihugu cya Congo.

Uyu munyamakuru yavuze ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gufasha abagize umutwe wa FDLR kwinjira muri Congo none uyu mutwe washinzwe n’aba bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda, bamaze kwivugana Abanyekongo barenga miliyoni 10.

Emmanuel Macron yavuze ko yiteguye gushyiraho komisiyo izakora ubucukumbuzi kuri ibi bishinjwa u Bufaransa kugira ngo bunagire icyo bukora.

Icyakora yagaragaje ko ibibazo by’umutekano mucye byabaye akarande mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishinze imizi ku butegetsi bw’iki Gihugu bunaniwe.

Yagavuze ko kuva mu 1994 muri iki Gihugu cya Congo havutse imitwe myinshi yitwaje intwaro ariko ubutegetsi bwacyo nabwo bukaba bwararanzwe no kudashobora.

Ati:“Ntabwo ari ikibazo cy’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga uko. Ntimwabashije kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, yaba mu rwego rwa gisirikare, yaba urw’umutekano ndetse n’ubuyobozi, ibyo ni ukuri.”

Yakomeje agira ati:Ntimukwiye guhora mushaka impamvu zituruka hanze mushinja abandi ibibazo. Mumaze igihe kinini mu bihe nk’ibi byahitanye ubuzima bw’abagera muri za miliyoni tutagomba kwirengagiza. Abafite uruhare rwo kubihagarika ba mbere ni hano ntabwo ari u Bufaransa.”

Muri iki kiganiro kandi hagaragayemo igisa nko kudahuza hagati ya Perezida Emmanuel Macron na Felix Tshisekedi bageze aho bacana mu ijambo ubwo umwe yavugaga ibyo atumva kimwe n’undi.

Perezida Macron waraye ageze i Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, yageze muri DRC nyuma yuko bamwe mu Banyekongo biraye mu mihanda bamagana uruzinduko rwe, aho bamushinjaga kuba Igihugu cye ngo ari inshuti y’u Rwanda bityo ko ngo ntaho bitandukaniye.

Comments are closed.