#Kwibuka 31: Bugesera basabwe kuba umwe nk’ipfundo ryo kwanga kongera gucikamo ibice


Ku wa 07 Mata 2025, mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi mu gihugu hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze ibaye, abaturage basabwa kuba umwe nk’ipfundo ryo kwanga kongera gucikamo ibice kuko bibaye byakongera guteza akaga u Rwanda rwanyuzemo.
Mbere y’ubutumwa bwari bugenewe abaturage b’Akarere ka Bugesera uyu munsi u Rwanda n’isi byibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitangira, byabangirijwe n’igikorwa cyo kunamira ndetse no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 45 barushyinguyemo.
Ni igikorwa Hon. Depite Uwubutatu Marie Therese yifatanyijemo n’abarokotse genocide yakorewe Abatutsi, abaturage, ubuyobozi na jyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, abanyamadini n’abafatangabikorwa batandukanye b’Akarere.
Mu ijambo riha ikaze abitabiriye itangizwa ry’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimiye abitabiriye bose, ababwira ko bigoye kubona amagambo yo kuvuga kuko ubwabyo Urwibutso rwa Nyamata rubitse imibiri ibihumbi 45 ari igisobanuro cy’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe muri aka Karere.
Yagaragaje ko rushyinguwemo Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya aho bari bizeye amakiriro n’ubutabazi ariko babura uwabatabara ndetse n’ubuyobozi bwariho burabatererana.
Yasabye ababyeyi kuganirira abana amateka ashaririye u Rwanda rwaciyemo bakirinda kuyagoreka kuko aribyo bizafasha kurwanya Jenoside ko yazongera kubaho.
Rutayisire Jackson, inzobere mu mateka y’u Rwanda yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994, aho yasobanuye ibyiciro byaranze imitegurire yayo.
Yavuze ko abakoroni bafatanyije n’abapadiri aribo batangiye gucamo Abanyarwanda ibice, maze muri 59 igice cy’Abahutu cyibasira Abatutsi abarenga ibihumbi 30 bahungira hanze.
Yavuze ko ubwo Perezida kayibanda yafataga ubutegetsi yahise ashyira mu ngiro kugirira nabi Abatutsi ndetse na Habyarimana wamusimbuye akomeza urwango abakorera ubugizi bwa nabi kugeza hanogejwe umugambi wo kubarimbura burundu mu 1994.
Ubuhamya bwa Uwimbabazi Jeanne, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyamata, yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yagowe no kwiga kuko ari inzira y’umusaraba yanyuzemo kuko yasibiye nyamara atari gusibira.
Yavuze ko ku itariki 11Mata 1994 ubwo yari mu murima arikwigishwa gutera imigozi y’ibijumba yumvishe induru. Maze atangira guhigwa akekwaho kuba ajya aganira n’lnkotanyi.
Yagaragaje ko ubwo yahigwaga, yarokotse abicanyi abifashijwemo nabamuhishe bacukuye mu murima bamushyiraho umusambi n’urujyi ndetse bamushyiraho n’ibyatsi.Yavuze ko n’ubwo yarokotse, ariko ko umubyeyi we yari yarishwe, umuryango na Mama we baricwa.
Perezida wa Ibuka mu Karere, Bankundiye Chantal Yagaragaje ko ‘nka IBUKA yifatanyije n’abarokotse ndetse n’ababuze ababo, ndetse ko nk’abarokotse bashimira lnkotanyi zabakuye mu rwobo bari bacukuriwe, zikaturokora, ubu tukaba twicajwe mu byicaro nk’ibi’.
Yavuze ko abarokotse badatewe ubwoba n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko aribo gihamya cy’uko yabayeho, yongeraho ko kwibuka bavuga mu mazina ababo babuze byongera kubahuza nabo bakaganira bagahuza urugwiro bagasabana.
Hon. Depite Uwubutatu Marie Therese, wari umushyitsi mukuru yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba abaturage guhuza imbaraga bagashyirahamwe.
Yagize ati: “Murabizi ko ubumwe bwacu ari bwo mbaraga zacu, dushyire hamwe dutwaze, buri wese abe ijisho ry’amugenzi we.”
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bizakomeza hirya no hino mu Karere ka Bugesera.







Comments are closed.