#Kwibuka#: Abatutsi bahungiye ku “Butaka Butagatifu” bizeye kuharokokera ariko barahicirwa

7,969

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyaruguru by’umwihariko i Kibeho Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Kibeho ku italiki ya 14 Mata mu 1994, ahari hahungiye Abatutsi benshi bizeye kurokoka kuko hafatwaga nk’ahantu hatagatifu.

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, Abadepite n’Inzego z’Umutekano, Ubuyobozi bw’Akarere na Ibuka bifatanyije n’abaturage mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyirwa indabo ku rwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo abasaga 30,000.

Abafashe ijambo bose, haba mu buhamya n’indirimbo zitandukanye bagaragaje ko itotezwa ry’Abatutsi ryatwaye igihe kugeza barimbuwe bigakoranwa ubugome ndengakamere, bagaragaza icyizere cyo kubaho baterwa n’ubuyobozi bwiza bushyize imbere ubumwe n’iterambere ridaheza.

Bashimiye kandi Inkotanyi zabarokoye n’uko zikomeje kuba imbere mu kurinda igihugu, komora ibikomere no guharanira gahunda z’Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bose, bashimangira ko ubu gahunda ari ukwibuka twiyubaka kandi tuniteza imbere nk’uko igihugu kibitwifuriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yashimiye Leta y’u Rwanda n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ko  Leta yahaye Abanyarwanda umwanya wo kwibuka.

Ati: “Umuryango utibuka urazima.”

Yasabye ko abantu bajya dufata  ibifite akamaro ngo tubikurikize n’ibidafite akamaro tubyirinde.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye ubutwari bw’abarokotse n’urihare bagira mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge cyane cyane batanga imbabazi, banafasha mu kurangiza imanza zishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, anabashimira ubugwaneza bagize, aboneraho gukomeza kubasaba gukomera.

Yanasabye abaturage bose kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yashimye ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko bakomeje gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda kuri ubu u Rwanda rukaba rugeze kure mu kwiteza imbere.

Guverineri Kayitesi yakomeje ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku mahitamo akomeza gutuma igihugu gitera imbere kandi cyunze ubumwe harimo kunga ubumwe, gutekereza byagutse no kubazwa inshingano, ashimangira ko ibi ari icyerekezo kizatuma u Rwanda rudasubira inyuma.

Iyi gahunda yashojwe abari aho mu ngeri zitandukanye, basuye, banashyira indabo ku rwibutso, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi bahiciwe baharuhukiye, mu Kiliziya ndetse no mu rwibutso hanze ya Kiliziya ya Kibeho.

Comments are closed.