Ukraine: Ibitero bya za misile na drones byahitanye abagera kuri 19

2,750
Kwibuka30

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize, gihugu cy’u Burusiya cyagabye ibitero simusiga byapfiriyemo abanya-Ukraine bagera kuri 19.

Kuwa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023, Ingabo z’Igihugu cy’u Burusiya zagabye ibitero simusiga mu mujyi itandukanye irimo Kiev umurwa wa Ukraine. Amakuru avuga ko ibi bitero bikomeye byahitanye ubuzima bw’abantu 19 barimo umukecuru w’imyaka 75 ndetse n’umwana w’imyaka itatu.

Muri ibyo bitero karundura, Ingabo z’Igihugu cy’u Burusiya zakoreshejemo utudege tutagira aba pilote (Drone), bakaba barashe misile 20 muri iyo mijyi irimo n’umurwa mukuru Kiev.

Leta ya Ukraine yigambye gushwanyaguza missile 11 zitaragera ku butaka ndetse burasa na Drone ebyiri zakoreshejwe muri ibyo bitero.

Kwibuka30

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko Igihugu cye kigomba kwihemura kubera ibitero by’abarusiya yise ibya Kinyamaswa.

Naho umuvugizi w’Ingabo za Ukraine, Lt General IGor Konashenkov yatangaje yatangaje ko Ingabo z’Uburusiya zarashe ku Ngabo zabo aho zikambika abasirikare bitegura kujya ku rugamba.

Mu ruzinduko Papa Francis arimo mu gihugu cya Hongriya, mu butumwa yatangiriye muri cyo gihugu gituranye na Ukraine, yagarutse kuri iyi ntambara ya Ukraine n’ Burusiya, agaragaza ko bisaba abanya Burayi kunga ubumwe.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Papa Francis yakira abahagarariye impunzi 35.000 zahunze intamba ibera muri Ukraine.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.