Kylian Mbappe agaragaje ko agiye gufata umwanzuro ukomeye!!
Real Madrid biravugwa ko icyifuza Kylian Mbappe ariyo mpamvu yongeye gusubiza amaso inyuma agashaka kuyerekezamo.
- Kuri uyu wa kabiri,Rutahizamu w’Ubufaransa Kylian Mbappé wujuje imyaka 24 ashobora gutangaza mu kanya kari imbere ko azava muri PSG uyu mwaka w’imikino urangiye,kubera ko iyi kipe ngo itamufashije gutera imbere.
Ku cyumweru, Kyllian Mbappé yababajwe cyane no gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi na Argentine.
Uyu rutahizamu w’Ubufaransa yahumurijwe na bagenzi be nyuma y’umukino ndetse na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, aramuhumuriza amusaba gukomeza gushyira imbaraga ku bufaransa ndetse na PSG.
Ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne kivuga ko Mbappé asa naho yiyemeje guhindura imitekerereze kandi ashobora gutangaza icyemezo cye gishya mbere y’uko umwaka w’imikino urangira akava i Paris ku wa 30 Kamena,akaba asanzwe yakiniraga ikipe ya PSG mu busatirizi bwayo.
Mbappé yabanje kwerekana mbere y’igikombe cyisi ko yarakariye PSG kandi ko icyifuzo cye ari ukuva i Paris.
Uyu mufaransa yumva ko ashobora gukina neza no gutera imbere aramutse ahinduye ikipe. Byongeye kandi, yababajwe na politiki ya siporo muri PSG ndetse no kuzamuka no kumanuka ku ikipe muri uyu mwaka w’imikino.
Yashakaga umushinga ukomeye wakubakirwa ku buhanga bwe ariko ntibyakozwe nkuko yabyifuzaga ubwo yongeraga amasezerano.
Mbappe yageze i Paris kuri uyu wa mbere kandi arafata igihe cyo kubitekerezaho, ariko gutsindwa mu gikombe cy’isi bishobora gutuma ibintu byihuta.
We n’abamuhagarariye bifuzaga ko baguma muri PSG kugeza igikombe cy’isi cyo muri Qatar kirangiye kandi ubu ngo ni cyo gihe cyiza cyo kugenda. Muri Mutarama, birashoboka ko bidashoboka,ariko arashobora kugenda mu mpeshyi.
Mbappé yiteguye kugabanya umushahara we kuko ntawe ushobora kumwishyura ibyo ahabwa muri PSG. Kandi yizeye ko hazabaho ubwumvikane na PSG na ba nyiri ikipe bo muri Qatar, bakimwemerera kugenda kuri miliyoni 150 z’amayero.
Comments are closed.