Lionel Messi yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ugize ifoto yakunzwe na benshi kuri Instagram

6,200
Kwibuka30

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi yabonye indi ntsinzi imbere ya Cristiano Ronaldo ubwo ifoto ye afite Igikombe cy’Isi yabaga iya mbere y’umukinnyi ikunzwe n’abantu benshi kuri Instagram.

Nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku Cyumweru, Messi usanzwe ukinira PSG yagiye kuri Instagram ashyiraho amafoto 10 bishimira iki gikombe muri Qatar.

Mu masaha 17 yari amaze kuva ayashyizeho, abayakunze bari bageze kuri miliyoni 52 ndetse yamaze no kurenza miliyoni 400 z’abantu bamukurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Aya mafoto, Messi yayakurikije amagambo avuga ko ari bo batwaye Igikombe cy’Isi. Yongeyego ati “Nabirose inshuro nyinshi cyane, nabishakaga cyane kandi sinacitse intege….”

Yakomeje ashimira umuryango we uburyo wamubaye hafi ndetse n’abafana babaye inyuma y’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Ati “Twerekanye na none ko Abanya-Argentine iyo dushyize hamwe, twunze ubumwe tugera ku byo tugomba gukora. Iri shimwe ni iry’iri tsinda, birenze ibikorwa by’umuntu umwe. Ni imbaraga zo kurwanira hamwe ngo tugere ku nzozi duhuriyeho.”

Kwibuka30

Ubu butumwa bwa Messi bumaze kugera muri miliyoni 54 kuri uyu wa 20 Ukuboza ndetse bwamaze gutambuka ku ifoto yamamaza Louis Vuitton yashyizwe hanze na Cristiano Ronaldo [ari kumwe na Lionel Messi] mbere y’Igikombe cy’Isi, yo yakunzwe n’abantu miliyoni 41,9.

Ronaldo ni we muntu ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram kuko kuri ubu ageze muri miliyoni 519.

Mu kwezi gushize ni bwo Cristiano Ronaldo yabaye umuntu wa mbere ugejeje abamukurikira ibihumbi 500 kuri urwo rubuga. We na Messi, ni bo bakinnyi bari mu bantu 10 ba mbere.

Kylie Jenner, Selena Gomez, Dwayne Johnson, Ariana Grande, Kim Kardashian, Beyonce, Khloe Kardashian na Justin Bieber ni abandi bari mu 10 ba mbere.

Nta gihindutse, Messi ashobora guca agahigo ko kugira ifoto yakunzwe n’abantu benshi kuri Instagram kuko ubu iya mbere ari iy’igi yashyizweho na Chris Godfrey muri Mutarama 2019, yakunzwe n’abantu miliyoni 56,1.

Ubwo Cristiano Ronaldo yatangaza ko umukunzi we, Georgina Rodriguez atwite mu Ukwakira 2021, ifoto yakoresheje yakunzwe n’abantu miliyoni 32,6 naho iyo Messi yashyize hanze ari kumwe na Ronaldo [bamamaza Louis Vuitton] igira miliyoni 32,2.

Andi mafoto yakunzwe arimo iy’umukobwa wa Kylie Jenner yagize miliyoni 18,6.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.