Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu turere dufite abana benshi bataye ishuri

4,981
Kwibuka30

Akarere ka Nyanza kayoboye utundi turere mu kugira umubare munini w’abana bataye ishuri.

Isesengura n’Abasenateri ryagaragaje ko uturere tugifite abana benshi batari bajya ku ishuri kugeza ubu, ku isonga hakaza uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo.

Ni mu gihe ariko uturere twa Ruhango, Kicukiro, Huye, Rubavu na Karongi aritwo dufite abana bake bataye ishuri.

Muri rusange imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021.

Umubare munini w’abata ishuri mu mashuri abanza ni abahungu, aho bari kuri 11.3%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abakobwa aribo benshi bata ishuri aho bangana na 11.1%.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yasuye ibigo by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu Turere 21.

Kwibuka30

Yaganiriye n’abayobozi barimo abo ku rwego rw’igihugu mu nzego zibanze, abarimu n’abanyeshuri.

Raporo yakozwe n’iyo komosiyo yagejejwe imbere y’Inteko Rusange ya Sena ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023.

Perezida wa komisiyo, Umuhire Adrie yagaragaje bimwe mu bibazo basanze bituma abana bata ishuri.

Birimo abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsindwa bakanga gusibira.

Abasenateri bagaragaje ko ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiye gufasha mu kugira ngo abana bose bata ishuri basubizwemo.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose ati ‘‘Abayobozi b’imidugudu bafite abana bataye ishuri […] ntabwo numva ko umuntu w’umuyobozi, ufite abana batiga, icyo yabwira abandi kandi umuyobozi akwiye kuba intangarugero.’’

Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugarura mu ishuri abana baritaye by’umwihariko abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinzwe ibizami bya Leta ntibagaruke gusibira.

Inteko Rusange ya Sena kandi yasabye Guverinoma gukurikirana uburere n’uburezi bw’abana bava mu miryango irimo amakimbirane ku buryo amakimbirane y’ababyeyi babo atabagiraho ingaruka zo kuva mu ishuri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.