Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore akamumanika mu giti

10,882
Kwibuka30

Polisi yo mugihugu cya africa yepfo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 31,ukurikiranweho kwicisha ibyuma umugore uherutse gusangwa amanitse mugiti.

Amakuru dukesha BBC avuga ko nyakwigendera, Tshegofasto Pule w’imyaka 28 y’amavuko,yari atwite inda y’amezi umunani.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore, perezida wa Africa y’epfo Cyril Ramaphosa,yavuze ko umuco wo kurebera bucece ihohoterwa rishingiye kugitsina ugomba gushyirwaho akadomo.

Pule yaburiwe irengero kuva kuwa 4 kamena, nyuma y’iminsi ine yaje gusangwa yatewe ibyuma mugatuza amanitse mu giti kiri mugace ka Roodepoort mumugi wa Johannesburg.

Nyuma yuko uyu mugore yishwe, abaturage bakomeje gukwirakwiza ubutumwa bwamagana ihohoterwa bifashishije urukuta rwa twitter aho bakoresha imvugo igira iti”UbutaberaKuriTshego“.

Kwibuka30

Kuri uyu wa gatandatu nibwo perezida Ramaphosa yongeye kugira icyo avuga ku ihohoterwa rishingiye kugitsina rikomeje kugaragara mugihugu cya Africa y’epfo.

Yagize ati” bimaze gukabya,muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’ibihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya coronavirus, abagabo buje ubugome bakomeje guhohotera abagore n’abana“.

Abagore 51 ku ijana, bahohotewe nabo bashakanye mugihugu cya Africa y’epfo. Mu ijambo rye, perezida Ramaphosa yakomeje asaba abaturage kudahishira ibyaha nkibi.

Ibi bije bikurikira iyamaganwa ry’iyicwarubozo rikorerwa igitsinagore muri afurika y’epfo mu mwaka ushize,aho Perezida Ramaphosa avuga ko igihugu cya afurika y’epfo cyari igihugu cyambere aho umugore aba adatekanye.

Yakozwe na RUGAMBA Thierry

Leave A Reply

Your email address will not be published.