Leta ya Iran yamaganye ibyatangajwe n’ibihugu bine by’Iburengerazuba bw’isi

9,379
 Iran yamaganye ibyatangajwe n’ibihugu bine by’Iburengerazuba bw’isi

Kuri uyu wa mbere, Iran yanze ibyatangarijwe I Roma ku wa gatandatu 30 Ukwakira, n’ibihugu bine by’iburengerazuba bw’isi ku bijyanye n’ingufu za kirimbuzi za Iran.

Iran ivuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kandi bishimangira imiterere y’amahoro muri gahunda yayo.
Mu nama ihuje ibihugu 20 bikize ku isi (G20), mu itangazo ryabyo, ibihugu bine : Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza na leta zunze ubumwe za Amerika byagaragaje ko bihangayikishijwe cyane n’iterambere ryihuse ry’ingamba z’ubushotoranyi zafashwe na Iran mu bijyanye n’inguzu za kirimbuzi.
Saïd Khatibzadeh umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yagize ati:”Dipolomasi ya Iran yanze ibyo birego : gucura ibyuma bya uraniyumu na uraniyumu ikungahaye cyane, nk’uko byavuzwe mbere, bikozwe mu rwego rw’amahoro no mu bikorwa bya gisivili.”

Imbere y’itangazamakuru, Saïd yongeyeho ko : “Twakagombye kumenya rero ko umwanya wose (y’Iburengerazuba) idakomera ku kuri kandi ko itazatanga umusaruro wubaka”.
Irani yavuze mu ntangiriro z’uyu mwaka ko yatangiye gukora ubushakashatsi ku cyuma cya uranium kugira ngo gicanwe mu bushakashatsi bwayo kuri nucleaire.

Comments are closed.