Leta ya UGANDA yohereje abagabo 2 bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi umwaka ushize

8,775

Bwana SELEMANI na Bwana FIDELE bamwe mu bakekwaho kugaba ibitero mu mwaka ushize mu Murenge wa Kinigi bari mu boherejwe mu Rwanda

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu nibwo Abanyarwanda bagera kuri 15 bari bafungiwe mu magereza yo muri Uganda bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba nyuma y’aho Leta ya Uganda yemeye kubarekura mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Louanda yashyizweho umukono na ba Prezida Kagame w’u Rwanda na Museveni wa Uganda. Muri rusange, Abanyarwanda barekuwe boherezwa mu Rwanda ni 15 harimo abagabo 10 n’abagore batatu bari bamaze iminsi bafungiwe muri za kasho zo muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.

Bageze ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa cyenda z’urukerera

Muri abo bantu bose uko ari ari 13 hiyongereyemo abandi bagabo babiri bakekwaho kuba bari mubagabye ibitero byo mu Kinigi byabaye umwaka ushize wa 2019 mu kwezi kwa Cumi, ibitero byahitanye abagera kuri 14. Aba bagabo bivugwa ko bari mu mutwe wa RUD URUNANA maze bakaza guhungira mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwica abaturage bagera kuri 14 mu Gitero bagabye mu murenge wa Kinigi. Abagaruwe bakanahabwa Leta y’u Rwanda ni abagabo babiri aribo Sous Lieutnant SELEMANI KABAYIZA na private NZABONIMPA.

Sous Lieutenant Selemani KABAYIJA ukekwaho kugaba ikitero mu Kinigi kigahitana abasaga 14 mu ijoro rimwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.