Liverpool yaraye itsinzwe mu mikino ya UEFA Champions League

10,335

Ikipe ya Atletico Madrid itsinze Liverpool mu mikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo imikino ya UEFA Champions League yagombaga gukomeza, umukino wari witezwe n’abantu benshi wari uwagombaga guhuza ikipe ya LIVERPOOL yo mu Bwongereza yagombaga gucakirana n’ikipe ya Atletico Madrid yo mu gihugu cya Espagne. Ku munota wa kane gusa nibwo ikipe ya Atletico Madrid yafunguye ku mupira wari uvuye kuri koruneri maze ugarurwa nabi na ba myugariro ba Liverpool umupira ujya ku kirenge cya SAUL NIGUEZ nawe utatinze mu bintu byinshi ahita ashota mu izamu igitego kiba kiranyoye hakiri kare cyane.

Igitego cya NIGUEZ cyinjiye ku munota wa kane nicyo cyatandukanije ano makipe abiri

Umukino wakomeje urimo ishyaka ridasanzwe kuko ikipe ya Liverpool ifite icyo gikombe cya UEFA CHAMPIONS LEAGUE yashakaga kwishyura ariko ba myugariro ba Atletico Madrid bakomeza kuba ibamba, iryo shyaka ryatumye bamwe mu bakinnyi ba Liverpool bakina nabi byatumye bahabwa amakarita y’umuhondo harimo na Sadio Mane wari wagarutse mu kibuga. Igice cya mbere cyarangiye Liverpool itarishyura ariko yotsa igitutu ikipe ya Atletico Madrid. Mu minota ya nyuma, Klop JORGEN umutoza wa Liverpool yahawe ikarita y’umuhondo imwihanangiriza, ariko Liverpool ikomeza gutaramira ku izamu rya Athletico Madrid ku buryo Liverpool yihariye umupira ku rugero rwa 73% ariko birinda birangira iyo kipe ya Liverpool itsinzwe uwo mukino wa mbere w’igice cya munani k’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League.

Mohamed Salah ntiyarangije umukino kuko yasimbuwe mu minota ya nyuma

Comments are closed.