Umuryango wa KIZITO MIHIGO wamaze gutangaza igihe naho azashyigurwa

13,023
Kwibuka30

Umuryango w’Umuhanzi KIZITO MIHIGO wapfuye kuri uyu wa mbere wamaze gutangaza igihe azashyingurwa

Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020 polisi y’igihugu itangaje ko Bwana KIZITO MIHIGO wari ufungiwe muri kasho ya Polisi I Remera yapfuye yiyahuye, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri umuryango we watangaje ko umuhango wo kumushyingura uteganijwe kuba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020.

Uwavuze mu izina ry’umuryango wa KIZITO MIHIGO yavuze ko mu gitondo cyo kuwa gatandatu mu saa yine hazabaho umuhango wo gusezera kuo murambo wa Kizito MIHIGO, saa Saba hazasomwa misa yo kumusezeraho bwa nyuma kuri paruwasi ya Ndera, saa kumi z’umugoroba nibwo azashyingurwa mu rugo kwa nyina. Umunyamakuru wa umuseke.com dukesha iyi nkuru, wari uri aho ikiriyo kiri kubera, yavuze ko abantu benshi baje gukomeza ndetse no kwihanganisha uno muryango usanzwe utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ahitwa mu Busanza hazwi nko mu myembe.

Kwibuka30

Kizito MIHIGO yapfiriye muri kasho ya polisi I Remera nkuko byatangajwe na POLISI y’u Rwanda, apfa yiyahuye akoresheje amashuka nkuko umuvugizi wa RIB yabitangaje. Kizito MIHIGO Yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse urupfu rwe rukaba rwarashenguye imitima y’abantu benshi.

KALINDA Cynthia

Indorerwamo.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.