Leta yahannye abakozi bayo basaga 120 kubera kudakemura ibibazo by’abaturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze kugeza ubu abakozi ba leta basaga 120 bamaze guhanwa abandi bakirukanwa kubera amakosa yo kutita ku nshingano zabo mu ikemurwa ry’ibibazo bagejejweho n’abaturage.
Ibi yabibwiye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere , RGB.
Ni ibibazo bishingiye ku mikorere mibi y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’uko byagaragajwe n’abaturage mu bushakashatsi bwa RGB ku ngingo y’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze 2021-2022.
Minisitiri Musabyimana yavuze kugeza ubu abakozi basaga 120 bamaze bahanwa, abandi barirukanwa bitewe no kugaragarwaho n’amakosa.
Yavuze ko izi ngamba zafashwe mu guhwitura abandi bayobozi batita ku nshingano zabo mu ikemurwa ry’ibibazo bagejejweho n’abaturage.
RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko Raporo ya RGB ya 2021-2022 igaragaza ko mu turere 15 muri 30 tugize igihugu, abaturage bagaragaje ko batishimiye imitangire ya serivisi z’ubutaka n’imiturire.
Abaturage kandi banenze bamwe mu bakozi bo mu nzego z’ibanze aho bagaragaje ko hakiri ikimenyane, ruswa, akarengane, kubahutaza no kugenda buhoro mu mitangire ya serivisi.
Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze ko hari ibimaze gukosoka kuva iyi raporo ishyizwe hanze. Birimo kunoza no kuvugurura imikorere y’Urubuga Irembo mu korohereza abaturage basiragiraga igihe kinini mu nzego bashaka serivisi no guhugura abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge ku gutanga serivisi inoze ku muturage.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari ifite intego yo kunoza imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ku gipimo cya 90% mu gihe ubu biri kuri 78%.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yagaragaje ko impamvu zituma abaturage batishimira serivisi z’ubutaka n’imiturire, zirimo ubuke bw’abakozi aho umwe mu minsi itanu ashobora kwakira dosiye ziri hagati ya 80 na 100.
Comments are closed.