Leta yaringanije ikiguzi cy’uburezi hakumirwa ibigo byishyuzaga amafaranga y’umurengera

6,936

Minisiteri y’Uburezi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku mabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano azatangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.

Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by’ibigo by’amashuri ku musanzu w’ababyeyi aho hari ibigo byasabaga ababyeyi amafaranga y’umurengera bikagora ababyeyi.

Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975 ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi.

Mu mashuri y’isumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19,500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85,000Frw ku gihembwe.

Mu kwezi gushize nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yatangaje ko mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022/2023 hazaba hashyizweho gahunda yo kuringaniza amafaranga y’ishuri mu bigo bya leta n’ibyigenga bifatanya na leta.

Icyo gihe, Minisitiri w’Intebe yanavuze ko ibijyanye n’imitangirwe y’agahimbazamusyi na byo bizashyirwa ku murongo hakajyaho amafaranga ibigo bitagomba kurenza.

Amafaranga y’ishuri yari amaze gutumbagira cyane aho ibigo bimwe byagezaga mu bihumbi birenga 150 Ibi bije nyuma y’aho Leta y’u Rwanda izamuye umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’isumbuye.

Comments are closed.