Leta yemeje ko abanyeshuri batsindiye ku manota yo hejuru ari bo bonyine bazajya bahabwa ubwarimu

7,626

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro ko abanyeshuri batsindiye ku manota yo hejuru ari bo bonyine bazajya bahabwa ubwarimu, bitandukanye n’uko byakorwaga mu myaka yashize aho hatarebwaga ku mitsindire ihanitse mu kwemerera abakomeza kwiga mu mashuri nderabarezi (TTCs).

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gutangira kuzahura ireme ry’uburezi no gutegura ahazaza h’imyigire y’abanyeshuri guhera mu mashuri y’inshuke, n’imyigishirize y’abarimu bakomeje guhindurirwa ubuzima binyuze mu kubongerera umushahara no kwagura amahirwe yo kubona inguzanyo ngo barusheho kwiteza imbere.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yabigarutseho ku wa Mbere taliki ya 1 Kanama, ubwo yagezaga ikiganiro ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ku byagezweho mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1).

Yagize ati: “Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, amashuri nderabarezi azajya yakira gusa abana batsindiye ku manota yo hejuru kugira ngo bazavemo abarimu beza. Ariko nk’uko twari twabiganiriye ubushize, ibyo twari twabageneye birakomeza aho abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bishyura amafaranga y’ishuri igice, ikindi gice kikishyurwa na Leta.  Ibyo birakomeje na byo kugira ngo bakomeze bige borohewe, bakunde uburezi.”

Hagamijwe kandi guteza imbere umwuga w’ubwarimu, kuva mu mwaka wa 2021 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwishyurira abarimu amasomo muri Kaminuza, by’umwihariko mu gihe bakomeje kwiga uburezi kugira ngo bazagaruke basubira kwigisha.

Ni amafaranga adasubizwa nk’uko bigenda ku nguzanyo za buruse Leta isanzwe igenera abandi banyeshuri. Ikindi kandi ngo abo banyeshuri bahabwa ni amafaranga yo kubaho batazigera bishyura kuko baba biyemeje kwiga bagambiriye guteza imbere umwuga w’uburezi.

Comments are closed.