Rubavu: Abantu 3 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ikamyo yagonze coaster ya Virunga

8,960
Kwibuka30

Abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye ikomeye yabereye i Rubavu ubwo ikamyo bivugwa ko yabuze feri maze igonga coaster itwara abagenzi.

Mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 kanama 2022, ibera mu marembo y’umujyi wa Rubavu hafi ya Hotel ya Kivu Peace Hotel.

Umwe mu bari ahabereye impanuka yavuze ko Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi ya Virunga Express yari itwaye abagenzi yari igeze mu marembo y’Umujyi wa Gisenyi mu muhanda werecyeza mu Karere ka Musanze Ubwo yari igeze mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi ahakunze kubera impanuka nubundi, yakubitanye n’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli na yo yahoreye, zihita zisekurana, zihita zigwa hasi.

Kwibuka30

SSP Irere Rene, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko abantu batatu ari bob amaze kumenyekana ko baguye muri iyi mpanuka.

Yavuze ko inzego zahise zihutira gutabara ku buryo abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Comments are closed.