Leta y’u Rwanda yemeje iby’urupfu rwa Alain Mukurarinda inatangaza icyamwishe

2,520

Leta y’u Rwanda imaze gushyira hanze itangazo ryemeza ko Alain Mukurarinda wari umuvugizi wayo wungirije yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwa Bwana Muurarinda Alain yatangiye kuvugwa mu ijoro ryo ku munsi w’ejo hashize kuwa kane taliki ya 3 Mata 2025. Ayo makuru yavugaga ko Alain Mukurarinda yitabye Imana azize uburwayi, bakavuga ko uwo Alain yaba yari yagiye muri Coma nyuma akaza gushiramo umwuka kubera guturika kw’udutsi two mu bwonko, indwara izwi nka Stroke.

Muri kino gitondo cyo kuwa gatanu, hari haje andi makuru avuga ko Alain Mukurarinda akiri muzima n’ubwo bwose arembye, ibintu byakomeje kuba urujijo kugeza ubwo byemejwe na Leta y’u Rwanda mu itangazo rimaze gushyirwa hanze.

Muri iryo tangazo Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibabajwe no gutangaza urupfu rw’umuvugizi wa Leta wungirije, rigakomeza rivuga ko Bwana Alain yitabye Imana aguye mu bitaro by’umwami Faycal azize indwara y’umutima.

Leta yakomeje yihanganisha umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana nawe.

Alain Mukurarinda yavutse mu mwaka w’1970, yize amashuri y’incuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara(Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka 6, mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka 1990 asoza ayisumbuye abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’U Rwanda mu kwezi kwa Cyenda ku mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy’ububuligi biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo kuko bigaga imibare kandi we ayanga ahita ajya kwiga amategeko.

Comments are closed.