Rwamagana: Umugabo yiteye icyuma mu nda ku bw’umujinya wo gufuhira umugore we.

5,588
Kwibuka30
Fumbwe : Ababyeyi barasabwa kuganiriza abana babo ku buzima bw'imyororokere  - UMURENGEZI

Umugabo ufite imyaka 36 utuye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, yiteye icyuma mu nda nyuma y’umujinya w’uko akeka ko umugore we asambanywa n’abandi.

Uyu mugabo yiteye icyuma ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 25 Nyakanga 2021, yabikoreye mu Mudugudu wa Rambura mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yiteye icyuma nyuma yo gufuhira umugore we.

Kwibuka30

Ati “Yafuhiraga umugore ko bamusambanya, noneho arangije aravuga ngo aho kugira ngo nzarwane na we dupfuye uburyo bagusambanya ndigendeye, aragenda amara icyumweru. Gahunda ya guma mu rugo ntiyayikoreye inaha, nimugoroba rero ni bwo ngo yaje abaza umugore we niba agisambana undi amubaza niba yari yamufatana n’umugabo.”

Uyu mugabo ngo yahise yinjira mu nzu ajya mu cyumba hashize iminota mike umugore ngo yumva umuntu ari gukubita imigeri, yagiye kureba asanga yiteye icyuma mu nda. Yahise ahuruza abaturanyi ngo baje basanga icyuma kimushinze mu nda we arashya imigeri bakimukuramo bamwohereza kwa muganga.

Ageze ku Kigo Nderabuzima cya Nyagasambu ngo babonye ameze nabi bamwohereza ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo bakomeze bamwiteho.

Urugo rw’uyu mugabo n’umugore we rwari mu ngo zisanzwe zizwiho mu zirangwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.