Leta y’Uburundi yahagaritse indirimbo 33 zirimo iz’Abanyarwanda bivuga ko zihembera ubusambanyi

6,200
Kwibuka30

Leta y’Uburundi yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigera kuri 33 zitemewe gucurangwa mu bitangazamakuru by’imbere muri icyo gihugu kubera ko zirimo amagambo ahembera ubusambanyi.

Leta y’u Burundi ibinyujije mu kigo cyayo cyitwa CNC (Conseil National de la communication) yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigera kuri 33 zitemewe gucurangirwa mu bitangazamakuru bya Leta yewe n’ibyigenga bikorera muri icyo gihugu cy’ Uburundi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mabere taliki ya 24 Mata 2023 mu kiganiro madame VESTINE NAHIMANA ushinzwe urwego ngenzuramikorere mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, uyu mudamu yavuze ko zino ndirimbo zihabanye n’umuco w’igihugu kandi ko zihembera ubusambanyi mu bana no muri rubanda bityo rero ko bitemewe kongera kuzicuranga mu bitangazamakuru byo mu Burundi.

Kwibuka30

Yagize ati:”Izo ndirimbo zibangamiye umuco wacu w’Abarundi, ikindi kandi zikangurira ubusambanyi, nta mpamvu yo kongera kuzicuranga, kandi igitangazamakuru kizanyuranya n’ibi ngibi kizagongwa n’itegeko kuko rirahari”

Muri izo ndirimbo hagaragaramo n’iz’Abanyarwanda bazwi zitari nkeya kandi zari mu zikunzwe aho i Burundi, muri izo harimo nk’iz’umugabo witwa Bruce Melody, n’abandi.

Zimwe mu ndirimbo z’Abanyarwanda zaze kuri urwo rutonde ni nka Akinyuma ya Bruce Melody, Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius, Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, My boo ya Afrique na Mwende ya Natacha ntizemewe ndetse n’izindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.