Kenya: Imirambo hafi 50 imaze gutabururwa, birakekwa ko bishwe n’inzara kubera ukwemera

4,797

Polisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo y’abantu 47 hafi y’umujyi wa Malindi ku nyanja iburasirazuba, mu gihe hakomeje iperereza ku mukuru w’idini ushinjwa gukangurira aba bantu kutarya kugeza bapfuye.

Mu bamaze gutabururwa harimo imibiri y’abana.

Gushakisha indi mibiri birakomeje aho yahambwe mu buryo budakwiye mu ishyamba rya Shakahola.

Mu cyumweru gishize abantu 15 bo muri iryo dini rya Good News International Church baratabawe ubwo polisi yabasangaga mu nzu barembejwe n’inzara.

Umugore umwe mu batabawe wari umerewe nabi cyane byo gupfa yerekaga polisi ko adashaka ko hari umutabara, nk’uko ikinyamakuru Nation kibivuga.

Umukuru w’iri dini Paul Mackenzie Nthenge arafunze mu gihe ategereje kugezwa imbere y’ubucamanza.

Umwe mu myobo imaze gukurwamo imirambo basanzemo abantu batanu bo mu muryango umwe – abana batatu n’ababyeyi babo.

Mackenzie Nthenge ahakana ko hari ikibi yakoze. Avuga ko yafunze urusengero rwe mu 2019.

Ashinjwa gushishikariza abayoboke be ngo biyicishe inzara kugira ngo “bahure na Yesu”.

Polisi yafashe uyu mugabo tariki 15 z’uku kwezi kwa Mata nyuma y’uko hatahuwe imirambo y’abantu bane bikekwa ko bapfuye bazize inzara.

Victor Kaudo, umukozi wa Malindi Social Justice Centre, yabwiye Citizen TV ati: “Tugeze muri iri shyamba tukabona umusaraba munini kandi muremure, twamenye ko bivuze ko hari abantu benshi bahambye hano”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko iri shyamba rya hegitari 320 ryahise rifungwa kandi rikaba ahantu hakorewe icyaha.

Uriya munyedini bivugwa ko imidugudu itatu yayise Nazareti, Betelehemu na Yudeya maze akabatiza abayoboke mu kizenga mbere yo kubasaba kutarya, nk’uko ikinyamakuru Standard kibivuga.

Hagati aho, aho Mackenzie Nthenge afungiye kuva kuwa gatandatu yatangiye kwigaragambya yanga kugira ikintu atamira, habe n’amazi yo kunywa, avuga ko ari kwibabaza no gusenga nk’uko polisi ibivuga.

(Src: BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.