Lionel Messi yaraye atsinze igitego cye cya mbere muri PSG

4,688
Ligue des champions - Un une-deux avec Mbappé, puis un missile : Revivez le  premier but de Messi avec le PSG face à City - Eurosport
Umunyabigwi Lionnel Messi yaraye atsinze igitego cye cya mbere ari u ikipe ya Paris Saint Germain.

Ku ugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Nzeli 2021 ubwo ikipe ya Paris Saint Germain yahuraga n’ikipe ya Manchester United mu mikino ya UEFA Champions League, bikarangira ikipe ya PSG itsinze ibitego bibiri ku busa bwa Manchester United yo mu Bwongereza, Messi Lionnel wari umaze gukina imikino itatu mu ikipe ya PSG ariko atarabasha kureba mu izamu, niwe washyizemo igitego cya kabiri gishimangira intsinzi ya PSG.

Cyari igitego cye cya mbere mu ikipe ya Paris Saint-Germain ubwo yazamukanaga umupira, ahereza Killian Mbappé nawe awukozaho gato arawumusubiza, ubundi atera ishoti rikomeye ari ku murongo w’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu, kiba kibaye igitego cya kabiri ku ruhande rwa Paris Saint Germain.

Intsinzi ya PSG yatumye iyi kipe iyobora itsinda B n’amanota 4

Comments are closed.