Human Rights Watch Yasabye U Rwanda gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa KIZITO MIHIGO

22,770
Kwibuka30

Human Right Watch iravuga ko ibyo u Rwanda rivuga ku rupfu rwa Kizito MIHIGO bidasobanutse igasaba Leta y’u Rwanda gutanga ubusobanuro

Nyuma y’aho polisi isohoye itangazo ku munsi w’ejo rivuga ko Bwana KIZITO MIHIGO yiyahuye arapfa, ikintu abantu benshi batavuzeho rumwe. Kuri uyu munsi rero umunsi umwe nyuma yaho yiyahuye, binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wa HRW umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu ku isI, ishami rya Afrika Bwana LEWIS MUDGE Yavuze ko atewe impungenge n’urupfu rwa KIZITO MIHIGO, yagize ati:”..twe nka HRW dutewe impungenge n’urupfu rw’impirimbanyi y’amahoro KIZITO MIHIGO n’uburyo u Rwanda rwasobanuye iby’urupfu rwe, turasaba ki Leta y’u Rwanda yasobanura neza iby’urupfu rwe ikanareka hagakorwa amaperereza yigenga”

Bwana LEWIS yavuze ko biteye gushikanya kubona umuntu yiyahura kandi yari mu maboko y’ubuyobozi bwa Polisi. Yagize ati:”ninde wundi waba wariyahuriye muri kasho zo mu Rwanda ngo abe uwa kabiri?!” Usibye kandi HRW na Anmnesty International yavuze ko itanyuzwe n’ibisobanuro Polisi y’u Rwanda ku rupfu rwa Kizito MIHIGO. Bwana KIZITO yapfuye ku munsi w’ejo yiyahuye nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Kuwa gatanu nibwo RIB yamushyikirije urukiko ahita ajyanwa muri kasho ya Remera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ari naho yaguye.

Kwibuka30

KIZITO MIHIGO yashinjwaga ibyaha bibiri, kugerageza kwambuka imipaka y’igihugu anyuze mu nzira zitemewe no gushaka gutanga ruswa.

Kizito MIHIGO yapyuye yiyahuye ku wa mbere taliki ya 18 Gashyantare 2020

Leave A Reply

Your email address will not be published.