Burundi: Hashyizweho ribuza abakobwa n’abagore kurenza saa moya z’ijoro bari mu muhanda

3,233
Kwibuka30

Umubyobozi bw Komini ya Bweru muri imwe mu ntara z’igihugu cy’Uburundi bwashyizeho itegeko ribuza abagore kurenza saa moya z’ijoro bakiri mu muhanda.

Umuyobozi wa Komini ya Bweru, mu Ntara ya Ruyigi mu gihugu cy’u Burundi Madame NIYIBITANGA Diane yashyizeho itegeko ritari kuvugwaho rumwe, itegeko ribuza abakobwa n’abagore batuye muri komini ayobora kugenda mu mihanda nyuma ya saa moya z’ijoro.

Iri tangazo rivuga ko nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kugendagenda mu muhanda guhera saa moya z’ijoro ari wenyine, keretse ari kumwe n’umugabo we bashakanye, yaba akiri umukobwa akaba ari kumwe na basaza be cyangwa ise umubyara, bitaba ibyo agafungwa, agakurikiranwa n’itegeko.

Kwibuka30

Madame Diane NIYIBITANGA yavuze ko iri tegeko ryashyizweho kugira ngo hakumirwe ubwomanzi n’uburaya muri kano gace ayobora, ndetse avuga ko umwana w’umukobwa wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko atemerewe kwinjira mu kabari keretse ari kumwe n’ababyeyi be, kandi nabwo akaba atemerewe kuhanywera inzoga kabone n’iyo yaba ari kumwe n’umubyeyi we.

Iri tangaza rikomeza rivuga ko usibye abagore n’abakobwa, amasoko, n’ibindi biterane bihuza abantu benshi icyarimwe bitemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri.

Nyuma yo gushyiraho ano mabwiriza, benshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu barasanga ari ukubangamira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, uwitwa Gervais RUKIRIZI uvuga ko ayobora rimwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu yavuze ko bitumvikana kubona umukobwa akumirwa kugenda mu ijoro mu gihe musaza we bangana, cyangwa aruta adafite gitangira, yagize ati:”Ibaze nawe kuba uri umunyeyi mukuru, ufite imyaka nka 46, ufite umuhungu w’imyaka 15, wowe nyina ukaba utemerewe kurenza ayo masaha ariko umwana wawe akaba yemerewe no gutaha mu gitondo, biteye isoni“, yakomeje agira ati:”Ese abagore badafite abagabo ntibagire na basaza babo nabo bazajya bataha saa moya ku itegeko rya musitanteri?”, undi mubeyi witwa Ghislaine Bazonkiza arasanga iri tegeko rigamije gusumbanisha ibitsina by’abantu, ati:”Ntibyumvikana ukuntu abantu baba bareshya ariko umwe akabuzwa kugenda isaha iyi niyi mu ghe mugenzi we bitamureba kandi bivugwa ko bangana imbere y’amategeko, umuhugu n’umukobwa barangana, niba ari itegeko nirifatwe kuri bose”

Kugeza minisisteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntiragira icyo ivuga kuri iri tangazo, gusa benshi bemeza ko ishyirwamibikorwa ryayo rizagorana kuko no muri Komine Ruhororo mu Ntara ya Ngonzi bigeze kubigerageza ariko biranga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.