M23 yafashe mpiri abasirikare ba Afurika y’Epfo barindwi abandi irabica

1,209

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zakubitiwe ahareba i Nzega mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa kane kuko zakubiswe ahababaza n’inyeshamba z’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.

Ni imirwano yabereye ku misozi yunamiye Centre ya Sake, aho iyi ntambara yari Ihanganishije uruhande rwa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iyi nkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Amakuru avuga ko uru rugamba ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zarukubitiwemo, kandi ko rwaguyemo n’abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, abandi barufatirwamo mpiri,abandi baburirwa irengero harimo n’ingabo za SADC.

Abasirikare baruguyemo harimo ababarirwa mu icumi bo mu ngabo za Afrika y’Epfo n’abandi barindwi bayo bafashwe mpiri.

Aya makuru anavuga ko kandi imodoka zifashishwa mu kujyana ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za leta ya Kinshasa zatwitswe izindi zifatwa n’abarwanyi ba M23 harimo n’ibifaru by’intambara.

Umurwanyi wo ku ruhande rwa M23 utemerewe gutanga amakuru, yabwiye MCN ko intambara yabaye kuri uyu wa Kane, yabereye isomo rishya ingabo za SADC ndetse n’iz’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Yakomeje avuga ati: “Usibye kubakubita twanabishe, abandi bo muribo turabafite twabafashe matekwa, yewe twafashe n’abasirikare ba Afrika y’Epfo bagera kuri barindwi.”

Comments are closed.