Umusirikare wa Angola warashe umucuruzi w’umukongomani nawe yarashwe arapfa.

10,547
Kwibuka30

Abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  barashe Umusirikare wa Angola wari umaze kwica umunyekongo ucuruza magendu imbunda ye  bayinjiza muri RDC.

Ni gikorwa cyabereye mu gace ka Cambinza kari hafi y’umupaka wa Kabungu uhuza intara ya Kasai na Angola kuri uyu wa 11 Nzeri 2022.

Kwibuka30

Uyu muturage w’Umuneyekongo bivugwa ko yafashwe n’abasirikare 3 ba Angola bashakaga kumwaka Magendu zirimo inzoga izwi nka  Tshitshampa n’amajerikani 2 y’amamesa yari agiye kugurisha ku butaka bwa Angola.

Ngo nyuma y’igihe kirekire baganira bisa naho batongana, Umusirikare umwe wa Angola yashise amurasa aramwica. Abasirikare ba FARDC bari barinze umupaka nabo ngo bahise bafatwa n’uburakari, barasa umwe muri abo basirikare baramwica abandi basirikare 2 bahita bakizwa n’amaguru.

Imirambo y’aba bapfiriye ku butaka bwa Angola yajyanywe ku bitaro bya Dundo , biri mu ntara ya Luanda Norte.

Aka gace gahuza Angola na RD Congo  gakunze kugaragaramo umutekano muke, dore ko no kuwa 4 Gashyantare 2021, Abasirikare ba Angola barashe umuturage wa RD Congo wacukuraga amabuye y’agaciro bamuziza kuba yarenze imbibi agakorera ubucukuzi ku butaka bw’igihugu cya Angola.

Leave A Reply

Your email address will not be published.