Madame Jeannette Kagame yibukije abageze mu zabukuru ko aribi nkingi y’iterambere

9,898
Kwibuka30
First Lady Jeannette Kagame calls on youth to rise above divisionism | The  New Times | Rwanda

Hari ibitekerezo n’imigani bitagira ingano byagiye bivugwa ku bageze mu zabukuru; nubwo baba bagowe no gucika inteke z’umubiri ariko ikidashishidikanywaho ni ubunararibonye bwabo  buvomwaho amasomo y’ubuzima atandukaye bigiye mu rugendo rw’imyaka bamaze ku Isi.

Abanyarwanda bemeza ko “umusaza utabarutse aba ari nk’inzu y’ibitabo ihiye” bagendeye ku buryo ubwo bunararibonye bw’abageze mu zabukuru bukomeza kumurikira abakiri bato bemeye kubaha agaciro bagatega amatwi impanuro zabo.

Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020 u Rwanda rwizihiza  ku nshuro ya 20 Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa abageze mu zabukuru ko ari igicaniro k’ibyishimo by’u Rwanda, bakaba n’isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Mu butumwa yatanze, Madame Jeannette Kagame yagize ati; “Babyeyi, muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda, bityo bakarushaho kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema”.

Kwibuka30

Yakomeje asaba buri Munyarwanda kuba ijisho, urumuri ndetse n’akabando abageze mu za bukuru basindagiriraho, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, usanga kibasira abafite intege nke z’umubiri barimo n’abo basaza.

Ati “Muri igicaniro k’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ‘ngobyi yo kwishakamo ibisubizo’. Muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza…”.

Uwo munsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka ku Isi yose, ariko mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2020.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye igira iti: “Guhangana n’ibyorezo, tubungabunga abageze mu zabukuru.” Naho iy’u Rwanda rwashyizeho igira iti: “Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungabungwa abageze mu zabukuru”.

Src:Imvaho

Leave A Reply

Your email address will not be published.