AS Kigali yatangiye umwiherero n’imyiteguro ya championnat n’imikino ya CAF

7,624
Kwibuka30
FERWAFA -AS Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi bose ba AS Kigali n’abatoza bayo, bakoze imyitozo ya mbere bitegura umwaka w’imikino wa 2020/21.

Abakozi ba AS Kigali bapimwe COVID-19 ku wa Mbere nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gusubukura imyitozo nyuma y’amezi asaga atandatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi n’abatoza bageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bitwaje ibikapu birimo ibikoresho byabo, aho bazajya baba muri Hotel Baobab iri hafi ya Stade bazajya bakoreramo imyitozo.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje gupimwa umuriro no gukaraba intoki mbere yo gukora imyitozo ya mbere yabaye mu gitondo mu gihe ku mugoroba bakora iya kabiri.

Kwibuka30

Iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2020/21 nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 gisheshwe kubera Coronavirus.

Umukino ubanza w’ijonjora rya mbere uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.

Ubwo AS Kigali yakinaga iri rushanwa Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri, itsinzwe na Proline FC yo muri Uganda.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA iherutse kugaragaza ko bidashobora kuba mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

AS Kigali yabaye ikipe ya kabiri itangiye imyitozo nyuma ya APR FC yatangiye ku wa Gatandatu, aho ikorera i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.