Magner Group umutwe w’abacancuro umaze iminsi uvugwa muri DRC ni mutwe ki?

6,591

Magner group ni kompanyi yigenga ya servisi za gisirikare yo mu Burusiya ikuriwe na Yevgeny Prigozhin, umuherwe w’umwizerwa wa hafi wa Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya. 

Tracey German, umwalimu n’impuguke mu ikemura makimbirane n’umutekano muri King’s College London avuga ko Wagner ishobora kuba yaratangiye mu 2014 ubwo Uburusiya bwafataga agace ka Crimea kari mu gice cya Ukraine.

Madamu Tracey ati: “Abacancuro bayo bashobora kuba ari bamwe muri ba ‘bagabo bato b’icyatsi kibisi’ bafashe ako gace ka Crimea.”   

Icukumbura rya BBC ryo mu 2021 kuri Wagner Group ryagaragaje uruhare rw’umugabo w’imyaka 51 wahoze mu gisirikare cy’Uburusiya, Dmitri Utkin. Bikekwa ko ari we washinze Wagner akanayiha iryo zina ryari irye bamwitaga mu marenga ya gisiriakare.  

Utkin wahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, yarwanye intambara zo muri Ceceniya, kandi yageze ku ipeti rya lieutenant colonel muri GRU, ishami ry’ubutasi bwa gisirikare mu Burusiya.

 

Bamwe bavuga ko GRU ariyo mu ibanga iha inkunga ikanagenzura ibikorwa bya Wagner Group.  

Leta y’Uburusiya yahakanye ko hari aho ihuriye na Wagner Group.  

BBC yerekana ihuriro rya Utkin n’iri tsinda hamwe na Yevgeny Prigozhin urikuriye, uyu azwi ku izina ry’umutetsi wa Putin” waryiswe kuko yazamutse mu nzego avuye ku kuba yari ashinzwe kugaburira no kwita kuri Kremlin, ibiro bya perezida w’Uburusiya. 

Abacancuro ba Wagner Group bafite ikigo cy’imyitozo kiri ahitwa Mol’kino mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Uburusiya.

Nyuma ya Ukraine, Syria na Venezuela, iri tsinda ryagiye ribona amasezerano y’akazi mu bihugu bya Africa.

Comments are closed.