Malawi: Hari agace aho abana b’abakobwa babanza gusambanywa n’abasaza ngo babasukure mu gitsina

7,599
Kwibuka30

Mu muco w’iwacu ntibisanzwe ndetse hari abo byagora kubyumva batabanje gusoma iyi nyandiko, ariko mu gace ka Nsanje kari mu majyepfo ya Malawi barabizi, barabyumva ndetse babigusobanurira ukabyumva, kuko ni wo muco wabo; ni bwo buzima abakobwa n’abagore bato baho bemeye kwakira.

Iyo umukobwa atangiye gukura ageze mu bwangavu ndetse n’umugore ukiri muto, abanya-Malawi bo muri Nsanje bamurongoza ‘Impyisi’ mu rwego rwo kumusukurira umwanya mwibarukiro. Uyu mugenzo bawita “Kusasa Fumbi”. Iyi mpyisi si ya nyamaswa y’ishyamba ahubwo ni umusore cyangwa umugabo abasaza bubashywe bagiriye icyizere cyo gushobora kurongora. Ugizwe impyisi, asabwa kubikora nta bwirinzi (nk’agakingirizo), yamara kubikora agahabwa igihembo.

Louis Foté ni umwe mu ‘Mpyisi’ zo muri Nsanje, akaba afite imyaka 42 y’amavuko. Uyu yaganiriye n’umunyamakuru Amaury Hauchard wa Le Monde mu 2017, amubwira byinshi ku mugenzo wa ‘Kusasa Fumbi’ abakobwa n’abagore bato bakorerwa. Nk’izindi mpyisi, icyo akora mu kazi ke ni ukugenda atembera mu giturage, ashaka aho bashaka kumuha aka kazi.

Yabwiye Hauchard ati: “Igihe nari mfite imyaka 20 y’amavuko, abasaza b’iwacu bampisemo ngo mbe Impyisi. Nanjye narabyemeye. Kubona amafaranga biroroshye kandi n’abagore baba banezerewe.”

Ku myaka 39 yari afite, yavuze ko ari mu Mpyisi zihabwa akazi na benshi. Ngo impamvu ni uko: “Afite ubunararibonye, ni yo mpamvu abantu bajya kumureba. Ni umurimo we kandi arawukunda.”

Kwibuka30

Ku mukobwa cyangwa umugore umwe Louis arongoye, yishyurwa ama Kwacha ari hagati y’20,000 na 25,000 (ni ukuvuga ko ari amafaranga y’u Rwanda akabakaba 23,000 na 30,000).

Kuba iyi miryango ishishikazwa no gushaka Impyisi, ni ukugira ngo yubahirize umuco kuko yizera ko utabikoze, urugo rurangwa n’imivumo (imyaku) y’abakurambere.

Gusa muri Malawi, mu 2013 hashyizweho itegeko rihana abakora uyu mugenzo, by’umwihariko Impyisi, bata muri yombi abarimo Eric Aniva warongoye abakobwa n’abagore 104 nk’uko yabyiyemereye imbere y’urukiko.

Impamvu iri tegeko ryashyizweho ngo ni uko uyu mugenzo wigisha abakobwa kwishora mu mibonano mpuzabitsina, hari ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, hari ibyago byo gutwita inda zitateganyijwe n’izindi.

Umuyobozi wa Polisi muri Nsanje, Kirby Kaunga yabwiye Le Monde ko ‘Impyisi’ zigihigwa, ku buryo izigera kuri enye zatawe muri yombi mu 2016.

Ariko kugeza ubu Impyisi muri Nsanje ziracyahari ndetse hari abahatuye banze kureka uyu mugenzo, kuko batewe ubwoba n’imivumo baterwa n’abakurambere babo kurusha amategeko ya leta.

(Src:Iwacu)

Leave A Reply

Your email address will not be published.