Arsenal yongeye ikubita Liverpool ahababaza, iyisezerera mu mikino ya Carabao Cup

6,167
Kwibuka30

Arsenal yageze muri ¼ cy’irushanwa rya Carabao Cup isezereye Liverpool kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Kane.

Amakipe yombi yari yongeye guhura nyuma y’iminsi itatu ahuriye mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona, aho Liverpool yatsinze Arsenal ibitego 3-1.

Ku wa Kane, abatoza bombi bari bakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, bitabaza benshi batajya babona umwanya uhagije wo gukina.

Nyuma y’igce cya mbere cyaranzwe n’uburyo buke bugana ku izamu, umunyezamu Bernd Leno yafashije Arsenal gusoza iminota 90 itinjijwe igitego, akuramo imipira ikomeye yatewe n’abakinnyi ba Liverpool barimo Diogo Jota.

Kunganya ubusa ku busa byatumye hitabazwa za penaliti, Arsenal ikomeza itsinze 5-4.

Mohamed Elneny yabanje guhusha penaliti ku ruhande rwa Arsenal, ikurwamo n’umunyezamu Adrián mbere y’uko n’iyatewe na Divock Origi yasubijwe inyuma na Leno.

Kwibuka30

Nyuma yo kunganya penaliti 4-4 muri eshanu zibanza, Liverpool yateye penaliti ya gatandatu, Harry Wilson ayiteye mu ruhande ihura na Bernd Leno mu gihe Joe Willock yatsinze iyatumye Arsenal ikomeza.

Muri ¼, Arsenal yatomboye kuzahura na Manchester City nk’umwe mu mikino izaba ikomeye muri iki cyiciro.

Everton izahura na Manchester United, Stoke City ikine na Tottenham mu gihe Brentford izahura na Newcastle United.

Imikino yose iteganyijwe mu mpera z’icyumweru zizatangira ku wa 21 Ukuboza.

Liverpool yagiye uhusha uburyo bwinshi bwo gutsinda bwari bwabazwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.