Malawi: Umuyobozi yafunzwe azira kwitambika imodoka ya Perezida

7,783
Kwibuka30
Tribal customs to be observed at Mandela's state burial

Uyu muyobozi usanzwe ari komiseri muri Komisiyo y’amatora, ashinjwa kuba ubwo imodoka zari zitwaye Perezida zamunyuragaho mu muhanda yaranze kuva mu nzira.

Ubwo ibyo byabaga, BBC yatangaje ko Kunje yari atwawe n’umushoferi we. Yanze gukura mu nzira imodoka, ayigizayo ubwo imodoka ya Perezida yari imugezeho neza.

Kwibuka30

Kunje ari muri manda ye ya kabiri nka komiseri muri Komisiyo y’Amatora. Ni umwe mu bari bagize itsinda ryakurikiranye amatora ya Perezida yabaye mu 2019, akaza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

Abakomiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Malawi bashyirwaho batanzwe n’imitwe ya politiki. Kunje yari yashyizweho atanzwe n’ishyaka ryahoze ku butegetsi rya Democratic Progressive Party.

Umwaka ushize nabwo Polisi ya Malawi yataye muri yombi umushoferi wa ambulance ashinjwa kwitambika imodoka za Perezida. Uwo mushoferi yaje kurekurwa ataburanishijwe kuko benshi babinenze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.