Mali: Abaturage bariye karungu basaba pezida kwegura

8,328
Kwibuka30

Abaturage bo mu gihugu cya Mali babyukiye mu mihanda basaba prezida wabo kwegura akava ku butegetsi.

Abo baturage bavuga ko ntacyo yabashije gukora ngo iki gihugu kigire umutekano, ndetse n’ubukungu bukaba bwarazahaye muri iki gihugu ku butegetsi bwe.

Bamwe mu bigaragambya bavugaga amagambo bati “Imyaka 7 irahagije, IBK agomba kurekura ubutegetsi”. “IBK agomba kumenya ko ari abaturage bamutoye, abo baturage ni bo bagarutse kumubwira ko batakimushaka. Agomba kububaha”.

Kwibuka30

Television y’Abafaransa, France24, ivuga ko iyi myigaragambyo yateguwe ku bufatanye bw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa IBK, ahuriye muri FSD (Front pour la sauvegarde de la démocratie) iyobowe na Imam Mahmoud Dicko, umugabo wumvwa cyane n’abaturage muri Mali, na EMK(Espoir Mali Koura), umuryango wa soiyete sivile uyobowe na Sheikh Oumar Sissoko wahoze ari Minisitiri w’Umuco.

Bose bahuriza ku kuba IBK ngo Ibrahim Boubacar Keita ntacyo yamariye igihugu mu byerekeranye n’ubukungu n’umutekano.

Mu bindi abigaragambya basaba, ni irekurwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Soumaila Cissé utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mali. Uyu, yashimuswe tariki 25 Werurwe 2020.

Mu gihe imyigaragambyo yari irimbanyije, abigaragambya ntibashoboraga guhana amakuru bakoresheje Internet, kuko umurongo wayo wari wakuweho. Bavuga ko batiteguye kuva mu muhanda icyo basaba batakigezeho.

10 000 personnes étaient rassemblées place de l'Indépendance à Bamako, ce 05 juin
Leave A Reply

Your email address will not be published.