Mali: Ingabo za ONU Zahagaritse Kugurutsa indege by’Agateganyo

6,917

Ingabo za ONU zishinzwe kugarura amahoro muri Mali, MINUSMA, zavuze ko zibaye zihagaritse kugurutsa indege zose by’agateganyo, nyuma y’ibihano iki gihug cyafatiwe n’umuryango wa CEDEAO n’uw’Ubumwe bw’Uburayi bigafunga inzira z’ikirere n’iz’ubutaka.

Ubutumwa bwohererejwe abakozi ba MINUSMA mu ijoro ry’ejo ku CYumweru buvuga ko “MINUSMA yaharitse izo ndege zose by’agateganyo” kandi ko abakozi bazamenyeshwa” vuba ubwo izi ngabo zizaba zimaze kwemererwa n’abayobozi muri Guverinema” gusubukura ingendo z’indege.

Sosiyete z’indege nyinshi zo mu karere zahagaritse serivise muri Mali, biturutse ku bihano byashyizweho n’umuryango w’ubukungu w’igihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO.

Ubufaransa bwashyikigiye ibihano bya CEDEAO, byashyizweho nyuma y’inama y’abakuru b’igihugu b’uyu muryango, i Accra, umurwa mukuru wa Ghana, kw’itariki ya 9 y’uku kwezi kwa mbere.

Ubusanzwe, MINUSMA ikora ingendo imbere muri Mali hagati ya Bamako n’imijyi yo hagati mu gihugu n’iyo mu majyaruguru, ahari ibigo byinshi bya MINUSMA.

Comments are closed.