Manace Mutatu mu bakinnyi barenga 10 Rayon sport igomba kwirukana

8,021

Biravugwa ko ikipe ya Rayon sport imaze kunoza umugambi wo kwirukana bakinnyi barenga 10 batatanze umusaruro mu mwaka w’imikino uri kurangira.

Ikipe ya rayon sport ikunzwe cyane mu gihugu imaze igihe kirekire itazi impumuro y’igikombe icyo aricyo cyose mu bikirwa hano mu Rwanda, yewe n’icyakwitwa ko cyoroheje mu Rwanda ikipe ya Rayon ntiyabashije kucyegukana, mu gihe perezida wayo yari yijeje abakunzi n’abafana bayo ko intego ari ugutwara kimwe mu bikombe bikomeye bikinirwa hano mu Rwanda, byaba ngombwa byose bakabitwara, ariko siko byagenze kujko nta na kimwe babashije gutwara.

Nyuma yo kubura igikombe na kimwe hano mu Rwanda, haravugwa umugambi wo gusezerera bamwe mu bakinnyi ubuyobozi buvuga ko babarumbiye ndetse ko batatanze umusanzu wabo bari bategerejweho.

Amakuru dukesha Rwandamag aravuga ko abakinnyi bazerekwa umuryango usohoka ni Habimana Hussein, Mujyanama Fidele, Mushimiyimana Mohammed, Sekamana Maxime, Byumvuhore Tresor, Manace Mutatu Mbedi, Bukuru Christopher, Steve Elomanga na Souleyman Sanogo.

Abandi bakinnyi basoje amasezerano bashobora kutazayigumamo ni Nizigiyimana Kharim Makenzi, Muhire Kevin, Kwizera Olivier na Niyigena Clement bose ikipe yifuza kubagumana gusa bafite andi makipe akomeye abifuza.

Comments are closed.