Mangwende wakiniraga APR yerekeje muri Maroc ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 430Rwf

5,346
May be an image of 2 people and people standing
Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yerekeje mu ikipe ya FAR RABAT yo muri Maroc.

Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gisirikare yo mu gihugu cya Maroc, ikipe ya gisirikare izwi ku izina rya FAR RABAT ku masezerano y’imyaka itatu afite agaciro ka miliyoni 430, ikaba ibaye imwe muri za kontaro ziremereye muri kino gihugu cy’u Rwanda.

Biteganijwe ko uno mugabo w’imyaka 26 y’amavuko ahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ahagana saa saba z’ijoro mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Mangwende yari umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we nkuko byemezwa na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, ndetse na benshi mu bakinnyi basanzwe bakinana mu ikipe y’igihugu bemeza ko kugeza ubu ku mwanya we ntawamuhiga.

Amakuru dufitiye gihamya, aravuga ko Mangwende yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gukinira iyo kipe ya gisirikare yo mu gihugu cya Maroc ku gaciro ka miliyoni 430 y’u Rwanda, ikipe ye ya APR FC ikaba yatwaye miliyoni 130, naho Manishimwe Emmanuel Mangwende atwara 300.

May be an image of 2 people, people playing football and grass
Ni umwe mu bamyugariro beza u Rwanda rufite muri iyi minsi.

Emmanuel Mangwende yakiniye ikipe ya Rayon Sport mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2016. Mu myaka itanu yamaze muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, Mangwende yaranzwe n’imyitwarire myiza ndetse no gushimangira umwanya we.

May be an image of 1 person, playing football and grass

Comments are closed.