Mauricio pochettino yatunguwe n’icyemezo Man Utd yafashe

10,883
Man Utd news: Erik ten Hag's first two signings as 'club set for Mauricio  Pochettino snub' | Football | Sport | Express.co.uk

POCHETTINO UTOZA PSG YAVUZE KO YATUNGUWE N’ICYEMEZO MANCHESTER UNITED YAFASHE MU GUHITAMO UMUTOZA

Mauricio Pochettino utoza Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatangaje ko yatunguwe n’ikemezo  iyi kipe ya Manchester united yafashe iha amasezerano Eric Ten Hag umutoza ufite inkomoko muri Denmark  wari usanzwe atoza ikipe ya Ajax Amsterdam yo  mu kiciro cya mbere mu Buhorandi nyuma y’igihe yari imaze idafite umutoza.

Mu batekerezwaga ko bashobora guhabwa aka kazi  harimo na Mauricio Pochettino akaba ari nayo  mpamvu yatangaje ko yatunguwe n’ikemezo iyi kipe yafashe kuko nawe yari mu bahabwa amahirwe kurusha abandi nyamara ntibyakunze kuko bahisemo guha akazi uyu mutoza w’imyaka 52 udafite ibigwi bikomeye ugereranyije n’abandi  azaba ahasanze.

Pochettino  yari yizeye kuzabona akazi muri iyi kipe kuko atizeye kuzaguma muri Paris Saint Germain yo mu bufaransa akaba yari ategereje kuzaza muri iyi kipe ari nayo mp-amvu yavuze ko yatunguwe n’icyemezo Manchester United yafashe bagahitamo umutoza utanamurusha ibigwi.

Biteganyijwe ko Eric Ten Hag wahawe aka kazi agiye gufasha Manchester United mu gihe cy’imyaka ine ishobora kuzongerwa bitewe n’uko azitwara.

Comments are closed.