6X9INE YABURIYE NICKI MINAJ KUBW’AMAKOSA YAKOZE YO GUTERA UBWOBA UNDI MUHANZI.

10,366
Kwibuka30
6ix9ine & Nicki Minaj - Trollz [MP3 DOWNLOAD]

6X9INE UMWE MU BARAPERI BAVUGIRAHO IBYO BABONYE NTIBIBANYURE YABWIYE KO NICKI MINAJ AZIRWARIZA NAGERWAHO N’INGARUKA Z’AMAKOSA YAKOZE UBWO YATERAGA UBWOBA UNDI MURAPERI WITWA BARBZ.

Nta muntu n’umwe atabwira iyo afite icyo kumuvugaho. Uwo ntawundi ni 6x9ine umuraperi w’umunyamerika uzwiho gukoresha amashusho akunze gutangaza benshi mu ndirimbo ze, Akaba yarabwiye Nicki Minaj umuraperi mugenzi we ko agomba kwirwariza ku byo yakoze atera ubwoba Barbz uyu nawe akaba ari umuhanzi ukomeye ubarizwa muri Leta Zunze ubumwe Za Amerika.

Kwibuka30

N’ubwo yakoranye na Nicki indirimbo yitwa Trollz, uyu muhanzi wiyita  “umwami wa New York “yanenze bikomeye amwe mu magambo Nicki yatangaje asa n’usebya Barbz avuga ko akwiye kwishyura youtube ikamufasha kongera umubare w’abareba ibihangano bye birimo nk’indirimbo  yitwa “We go up” hari n’andi magambo akomeye yongereyeho atera ubwoba Barbz ko impano ye ishobora kuzagwa nk’ibere.

Ibi byatumye Daniel Hernandez uzwi nka 6x9ine avuga ko akunda Nicki minaj ariko ibyo yatangaje atabishyigkiye nk’uko yabyanditse ku rubuga rwe rwa Instagram asubiza Nicki minaj.

Comments are closed.