Me Bernard NTAGANDA arasanga Leta iri kubeshya abarimu kuko amafranga bongewe ari menshi ataboneka.

12,916

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta arasanga umwanzuro Leta iherutse gufata wo kuzamura imishahara ya mwalimu warafashwe huti huti ku buryo atizeye ko bizashoboka.

Nyuma y’aho guverinoma y’u Rwanda itangaje ku munsi w’ejo ko imishara ya mwalimu yazamutseho mu bice biri hagati ya 40% na 88%, ingingo izatangira gushyirwa mu bikorwa mu ihembwa ry’uku kwezi kwa kanama uno mwaka wa 2022.

Mu gihe benshi bashimishijwe n’iyo ngingo ya Leta, siko byabaye kuri Bwana Me Bernard Ntaganda, umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’ishyaka “PS Imberakuri” kuko kuri we asanga ari umwanzuro wafashwe huti huti bityo ko adafite icyizere ko Leta izabasha gushyira mu bikorwa ibyo yemereye mwalimu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Bwana NTAGANDA yagize ati:”Uwo mwanzuro wafashwe huti huti ku buryo nta n’uwari ubyiteze, Leta yagombye gusobanurira rubanda aho ayo mafaranga yose azava bityo abarimu bagire icyizere ko bizakomeza bityo

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko ariya mafaranga yongewe abarimu ari menshi cyane kandi ko afite impungenge ko ntacyo azabamarira kubera ko hazakatwaho imisoro bityo bagasigarana n’ubundi intica ntikize.

Mu kiganiro yagiranye n’ijwi rwa Amerika, Me Ntaganda yavuze na none ko mu ngengo y’imali harimo ibibazo byinshi, kubera ko hari n’ibihugu bimwe na bimwe yirinze kuvuga ngo byaba byaramaze gutangaza ko bitazongera gutera inkunga ingengo y’imari y’u Rwanda kuri we bikaba bikomeje guteza impungenge ku gushoboka kwabyo.

Twibutse ko Leta yanzuye ko ku mushahara mwalimu yari asanzwe atahana byose byakuweho (Neta salary) hiyongereyeho 88% ku mwalimu wa A2 na 40% ku mushahara wa mwalimu wa A0 na A1.

Comments are closed.