Perezida KAGAME yasobanuye inshingano za minisiteri nshya ishinzwe ishoramali rya Leta

10,064
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yakiriye indahiro z’abayobozi bashya asobanura n’inshingano za minisiteri nshya ishinzwe ishoramali rya Leta.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Kanama 2022, perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya muri guverinoma harimo na Bwana ERIC RWIGAMBA wahawe minisiteri nshya ishinzwe ishoramali rya Leta.

Mu ijambo rye, perezida Paul KAGAMe yashimiye anaha ikaze Dr Musafiri Ildefonse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na Bwana Eric RWIGAMBA. Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kurangwa n’ubudakemwa mu mirimo yabo ya buri munsi, ndetse abibutsa ko ari abakozi ba rubanda.

Perezida yasabye abayobozi kutanyura iznira z’ubusamo, ko buri wese agomba gukora kandi cyane kugira ngo agere aho yifuza.

Ku bijyanye na minisiteri nshya ishinzwe ishoramali rya Leta, perezida Paul KAGAME yavuze ko iyo minisiteri izaba ishinzwe gukurikirana ibigo byose Leta yashoyemo imali, agize ati:”iyi minisiteri nshya izareba ko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se ibyihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagombye gutegereza.”

Kwibuka30

Yakomeje agira ati Leta cyangwa Guverinoma cyangwa inzego zose za Leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi mu bintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abacuruza, abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari na ko babigeza ku Gihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma yifuza ko Ibigo bimwe by’ubucuruzi byari bisanzwe ari ibya Leta byegurirwa abikorera.

Ati “Hari bimwe bizakorwa vuba hari n’ibindi byatwara umwanya kubera impamvu na zo zumvikana na byo ariko bikagenda biva mu maboko ya Leta.”

Kugeza ubu mu gihugu imbere, hari ibigo Leta yagiye ishyiramo amafaranga nka RSSB, RITCO n’ibindi byinshi nka za CIMERWA ndetse n’aho yagiye ishoramo imali mu kugura imigabane mu bigo by’abikorera, imicungire myiza y’iryo shoramali byitezwe ko rizafasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Comments are closed.