Dosiye iregwamo Me Evode Uwizeyimana yarashyinguwe ntagikurikiranwe naho Dr munyakazi aracyakorwaho iperereza kuri Ruswa.

10,073

Dr Munyakazi Isaac we aracyakorwaho iperereza ku cyaha cya Ruswa

Me Evode Uwizeyimana wirukanwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Ubushinjacyaha bwanzuye ko atazakurikiranwa mu nkiko ku cyaha cyo guhohotera umugore.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye Royal FM Rwanda ko hakurikijwe amategeko impande zombi zahisemo kumvikana, bityo banzura gushyingura ikirego.

Yagize ati “Dosiye twayifatiye ikemezo byararangiye kuko impande zombi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 27 y’Itegeko riganga imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, hari agace gasobanura ko iyo twakiriye dosiye nk’Ubushinjacyaha hari ibyo dushinzwe gukora bitandukanye ariko Me Evode n’uwari wahohotewe bahisemo kumvikana ibyo biteganywa n’Amategeko.”

Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.

Akomeza vuga ko hatangira ibyo kumvikana uwakoze icyaha kikamuvaho ari we Me Evode n’uwakorewe icyaha ari we Umusekirite, harebwa ibyangiritse kugira ngo arihwe, cyangwa harangizwe inkurikizi z’icyaha n’uwagikoze yisubireho ngo iyo mihango yarubahirijwe kandi iteganywa n’amategeko.

Nkusi Faustin ati Bimaze gukorwa nta kindi twari gukora, uretse gufata ikemezo cyo kuba tuyishyinguye (Dosiye), kubera ko ibyo byubahirijwe.”

Dr Isaac Munyakazi (Ifoto: Internet)
Dr MUNYAKAZI Isaac wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko Dosiye ya Dr Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, na we wirukanwe mu gihe kimwe na Me Evode, we azize kurya ruswa ya Frw 500, 000, we ngo dosiye ye iracyakurikiranwa.

Nkusi Faustin ati “Dosiye ye nta byinshi nayivugaho turacyakora iperereza ryacu.”

Aba Bayobozi Bakuru, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabagarutseho mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru muri Gashyantare 2020, i Gabiro, avuga ko birukanwe kubera imyitwarire mibi idakwiye Umuyobozi.

Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana mu Itangazamakuru akoresha amagambo akomeye, yaje gukubita Umugore w’Umusekirite amubuza kumusaka, umugore yikubita hasi ariko nyuma Me Evode Uwizeyimana yaje kumusaba imbabazi.

Comments are closed.