Umuyobozi wa Rayon Sport Bwana Munyakazi Sadate yakuriweho ibihano yari yahawe nishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda”FERWAFA”

7,104
Kwibuka30

Akanama k’ubujurire ka Ferwafa kemeje ko Munyakazi Sadate akurirwaho ibihano by’amezi atandatu yari yahawe na Ferwafa.

Nyuma yo gusuzuma kwisobanura kwa Munyakazi Sadate wari wahanishjwe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, basanze ikirego FERWAFA yaragitanze ikererewe, bituma igihano yari yahawe gikurwaho.

Komisiyo y’ubujurire ishingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA amategeko agenga imyitwarire iteganya ko ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés), yafashe imyanzuro ikurikira:

 *Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro.
 *Komisiyo y’ubujurire yemeje ko icyemezo cya komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose.

Munyakazi Sadate yapfaga iki na FERWAFA?

Kuwa 08 Gashyantare ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano bikomeye kubera ko yanze kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere mibi ndetse n’akarengane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe.”

Kwibuka30

Nyuma y’aho gato yahise afata inkuru yigeze gukorwa n’ikinyamakuru IGIHE aho umudepite witwa Mukayuhi yabazaga uwahoze ari minisitiri wa siporo n’umuco,Hon.Uwacu Julienne igihe ati “Ikintu kitwa FERWAFA kizatungana ryari?”.

Yahise yongeraho amagambo agira ati Hon. Humura ibyo wavugaga twe tubana nabyo kandi igihe kirageze ngo tuvuge OYA ku mikorere mibi, OYA ku Karengane, OYA ku buyobozi bubi bwa FERWAFA”

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,nawe yahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kubera ikiganiro yahaye itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu irushanwa ry’ i gikombe cy’Ubutwari, aho yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati  FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona…comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis…”

Kuwa 08 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yafatiye Rayon Sports ibihano birimo kutazitabira imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari umwaka utaha wa 2021 mu gihe yaramuka isoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 mu mumyanya 4 yambere.

Rayon Sports yabujijwe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti yaba iy’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu mu gihe kingana n’amezi 12. Rayon Sports kandi ikaba yaraciwe ibihumbi 300 000FRW by’ihazabu.

Nyuma yo kujuririra ibi bihano,akanama k’ubujurire kafashe umwanzuro wo kugumishaho Amande y’ibihumbi 300 000 FRW, Kudategura imikino ya Gicuti mu Rwanda mu gihe cy’umwaka no kudategura imikino ya gicuti hanze bikurwaho.Kutitabira amarushanwa y’ubutwari nabyo byakuweho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.