Kirehe: Yafatanwe amabaro atanu y’imyenda ya caguwa

9,604

Ku wa mbere tariki ya 25 Mata, mu Karere ka Kirehe polisi y’u Rwanda yafashe umugabo ukurikiranweho  gushaka kwinjiza magendu amabaro 5 y’imyenda ya caguwa.

Uwafashwe yitwa Musabyimana Viateur ufite imyaka 42, akaba yarafatiwe iwe mu rugo mu murenge wa  Kigina, Akagali ka Ruhanga, Umudugudu wa  Rwakalinda, afatanwa amabaro y’imyenda yinjije mu Rwanda ayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko Musabyimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu Mudugudu wa Rwakalinda.

Yagize ati: ” Polisi yahawe amakuru yizewe  ko Musabyimana afite magendu y’imyenda ya caguwa, kandi ko yiteguraga kuyijyana mu isoko rya Nyakarambi umunsi ukurikiyeho. Polisi yahise itangiza ibikorwa byo kumufata, nibwo yageraga mu rugo rwe basatse inzu babona amabaro 5 y’imyenda ya caguwa yari abitswe mu cyumba, Musabyimana yahise afatwa arafungwa.”

SP Twizeyimana yashimiye uruhare abaturage bagira mu kurwanya abica amategeko, cyane cyane abakora magendu.

Musabyimana n’imyenda yari afite yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kirehe, ngo hakurizwe amategeko.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Comments are closed.