Menya Ahantu H’amayobera Hatangaje Kurusha Ahandi ku Isi

17,597
Kwibuka30

Kuri iyi si dutuye uzatembera ugerageze kugera kure hashoboka hatandukanye n’aho wageze mbere. Gusa hari aho ushobora kugera cyangwa se wageze ukabona hadasanzwe kuri wowe bitewe n’imimerere yaho.

Nibyo koko hari ibyo uzabona bikagutera gutekereza cyane no kubyibazaho kugirango ubashe kubisobanukirwa.

Iyi niyo mpamvu twabateguriye urutonde rwa hamwe mu hantu hatanu hatangaje kuri iyi si bitewe n’imiterere yaho.

5. Piramide (pyramid) nini yo mu Misiri

Iyi ni piramide nini iherereye mu gace ka Giza mu Misiri, iteye mu buryo butangaje bitewe n’uburyo ireshya, imyaka imaze n’uburyo ikomeza kugaragara.

Iyi piramide ikaba iri muri piramide eshatu zishaje kandi ndende muziherereye mu gace ka Giza

Bivugwa ko iyi piramide yubatswe muri 2580-2560 mbere ya Yesu, ikaba ifite metero 146.7 z’ubutumburuke na metero 230.34 z’uburebure ikaba kandi ifite umubyimba (volume) ingana na metero kibe (cubic metres) 2,583,283.

Abenshi mu bahanga mu by’uwubatsi, bagiye batangazwa n’uburyo yubatswemo banagerageza kuyubaka ariko biranga, ari nabyo byatumye abahanga n’abandi bantu ku isi bakomeza kwibaza niba koko yarubatswe n’abantu basanzwe cyangwa se wenda haba hari izindi mbaraga zidasanzwe zaba zarakoreshejwe mu kuyubaka.

4. Ryugyong hotel muri Korea ya Ruguru

Iyi ni hotel iherereye mu gihugu cya Korea ya Ruguru mu mugi wa Pyongyang, ikaba nayo ari imwe mu nyubako zivugwaho amayobera menshi.

Iyi nyubako yubatse mu ishusho ya piramide kandi ikaba ari inyubako buri muturage wa Korea ya Ruguru atarinjiramo. Ifite uburebure bungana na metero 300.02.

Ni inyubako izwiho kuba iya 150 bitewe nuko imiturirwa yayo ariko ingana,ikaba yaratangiye kubakwa mu 1987 ikaza guhagarara mu 1992, kandi ikaba yaregukanye agahigo k’inyubako igaragara neza kandi ihenze ariko idakoreshwa

Kwibuka30

Bivugwa ko iyi nyubako irimo imyuka mibi n’abakurambere b’abaperezida bazayobora iki gihugu nkuko bava mu muryango umwe.

3.Blood fall (Isumo ry’amaraso)

Blood fall ni isumo ryitiriwe isumo ry’amaraso riherereye mu nyanja ya Atlantic.

Umuntu wese mu bahageze atangazwa no kubona amaraso atemba mu nyanja, abantu benshi bagiye bavugako ari amaraso y’abantu bahiyahuriye akaba akiza bitewe nuko ari benshi

Abantu bakomeje kwibaza icyaba gitera iryo bara ry’umutuku, nyuma nibwo abashakashatsi baje kuvumbura banatangaza ko muri ayo mazi harimo ikinyabutabire cya ‘Iron-oxide’ gituma amazi ahinura ibara agasa nk’umutuku, akaba ariho bahereye bahita isumo ry’amaraso.

2. The bridge of Ovartoun

Iri ni iteme riherereye muri Scotland mu Bwami bw’ Abongereza, kuri ubu iri teme rifatwa nk’iteme rizira gucaho imbwa kuko buri mbwa yose irinyuzeho yumva hari imbaraga zitazwi ziyisunikira kurirenga.

Ikindi kandi ni uko zimwe mu mbwa zagerageje kuricaho zikarokoka kwiyahura ni uko iyo zongeraga kuricaho zumvaga zihaze zishaka kwiyahura, ibi bikaba byaratumye aka gace bakabuza abantu bagendana imbwa kuko hatazwi neza icyaba gitera ubu bwiyahuzi bw’imbwa kuri iki kiraro.

1. The skeleton lake of Roopkund

Iki ni ikiyaga giherereye mu gihugu cy’ubuhinde, kikaba kizwi ko hari igihe kigera kikarerembaho amagufa y’abantu hejuru yacyo, bikaba byaramaze igihe kinini cyane bitarabasha gusobanuka.

Igitangaje cyane ni uko hari igihe kigera aya magufa ntiyongere kureremba ahubwo akazimira, bikaba bivugwa ko aya magufa ari ay’abasirikare b’abahinde abandi bakavuga ko yaba ari ay’abasirikare b’Abayapani barwanye intambara zitandukanye cyangwa bararwanye intambara ya kabiri y’isi bakahapfira ari benshi.

Yanditswe na RUGAMBA Thierry

Leave A Reply

Your email address will not be published.