Menya akaga imbuga nkoranyambaga ziteza urubyiruko

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje isano ikomeye hagati yo gukoresha imbuga nkoranyambaga no kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 10 na 2.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza ku bantu bagera ku bihumbi 13, bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bitera umunaniro ukabije, kwiheba, kwigunga, ndetse no kugira imyitwarire idasanzwe.
Byagaragaye ko gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro mbere yo kuryama bituma urubyiruko rubura ibitotsi, aho byagaragaye ko abakobwa ari bo byangiza cyane.
Ingaruka zagaragaye cyane ziterwa n’imbuga nkoranyambaga, harimo igitutu zishyira ku bato bashaka kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bagahura n’ihohoterwa ryo kuri internet ibizwi nka ‘cyberbullying’.
Abenshi byagaragaye ko baba bashaka kugaragara neza cyangwa kuba intangarugero kuri murandasi, ibi byose bishobora gutuma umuntu amererwa nabi akaba yagira ibibazo byo mu mutwe.
Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo kugabanya igihe urubyiruko rumara ku mbuga nkoranyambaga, no gushishikariza imikoranire hagati y’abantu, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Imbuga nkoranyambaga ni igikoresho gikomeye, ariko kigomba gukoreshwa neza, ku buryo kidahinduka intandaro y’ibibazo by’imitekerereze n’amarangamutima ku rubyiruko.

source:igihe
Comments are closed.