Rwamagana: kwibumbira hamwe byahinduriye ubuzima Abayisilamukazi bafite ubumuga

11,012
Kwibuka30

Abayisilamukazi bafite ubumuga bibumbiye muri asosiyasiyo ”Dukundane” idoda imyenda mu budodo, bavuga ko kwihuriza hamwe byatumye bava mu bwigunge kuko mbere bitaboroheraga gusabana n’abandi badafite ubumuga.

Ni asosiyasiyo igizwe n’abagore 40,bafite ubumuga bwiganjemo ubw’igingo, n’ubwokutumva no kutavuga,  ikorera mu Kagali ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamuryango winjiye yigishwa kudoda imipira y’ubudodo, yamara kubimenya agatangira kubikora.

Mu nzu nto bakoreramo bigaragara ko idahuye n’umubare wabo, hamanitse imyenday’ibirori ikodeshwa n’abagore,  bakabifatanya no kudoda kugirango babone amafaranga.

Aha nihoba herabavugako ubuzima babayemo nyumayo kwihurizahamwe, butandukanye na mbere buri wese akiri ukwe.

Uwitwa Nyirasafari Hadidja agira ati”Ntabwo umuntu yari aziranye n’undi, mbese bose bari mu bwigunge. Ariko ubu aho twagiye duhurira ubona bose bishimye baseka.

Akomeza agira ati”Ikintu cyahindutseho ni uko umuntu abona nk’utwo dufaranga akaba yagura isabune, akagura ako gakweto. Abenshi ntibari bafite aho kuba ariko ubu banona n’ayo gukodesha inzu”.

Mugenzi we agira ati”Najyaga nicara mu rugo nta hantu njya, ariko ndaza tukaganira tukungurana ibitekerezo tukareba icyaduteza imbere”.

Nubwo bateye intabwe yokwihuza bakagira icyo bakora, ngo hari ibyo bakeneye kugirango babashe kuzamuka, birimo ibikoresho nk’imashini n’ameza yayo no no gukodesha ahantu hagari.

Kubera ubuto bw’icyumba bakoreramo, bituma bamwe bazagukora no kwiga mu byiciro,bakavuga ko babonye ubushobozi bakodesha ahantuhagutse bityo ibyogukora mu byiciro bikavaho bikanatuma bongera inganoy’ibyo bakora.

Kwibuka30

Intego ikomeye iyi asosiyasiyo ifite, ngo ni ukujya bahanganira amasoko ibigo by’amashuli bitanga, yo kudoda imipira yabanyeshuli ,bikaba byabafasha mu kuzamura imibereho yabo.

Bagira bati”Tubonye nk’imashini zacu tukabona abaterankunga badufasha, twakora byisumbuyeho. Urabona ko n’aka kantu dukoreramo ni gatoya, ibintu byacu biragerekeranyije nta bwisanzure, ariko tubonye ubufasha twakwiyubaka natwe tugatera imbere nk’abandi”.

Urebye umuhate abagize asosiasiyo “Dukundane” bafite, bigaragarako baramutse batewe inkunga ibikorwa byabo bikaguka, byabafasha kubona amafaranga imibereho yabo igahinduka.

Umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’abafite ubumuga mu muryango w’abaisilamu mu Rwanda, RweheraJamali, avugako biteguye kugira icyobafasha iyi association kuko hari n’izindi zafashijwe, abakabasaba kobategura umushinga wabo neza, kugirangonabo babe bagerwaho n’inkunga.

Agira ati”Uko bagenda bishyira hamwe, uko twe tubamenya ni ko tubatondeka. Hari uburyo bwinshi, hari inkunga nyinshi zigenda ziza, turabizeza ko tuzabafasha mu buryo bwose bushoboka”.

Abasaba gutegura umushinga wabo n’ibyo bakeneye bigashirwa ku mishinga ikeneye inkunga kugira ngo n’abo bashaswe, kuko hari n’abandi babikoze bagaterwa inkunga.

Rwehera Jamari anasaba amadini n’amatore kugira uruhare mu kwita ku bayoboke babo bafite ubumuga, mbere y’uko biba ibya reta.

Ihuriro ry’abafite ubumuga mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda rigizwe n’amakoperative 6 ari mu bice bitandukanye mu gihugu, abiri muri yo akaba amaze kugerwaho n’inkunga yokubafasha kwiteza imbere.

Ibarura ry’agateganyo ryo mu 2017,  ryagaragaje ko mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda hari abafite ubumuga 1665, hatabariwemoabana.

SRC: VOICE OF AFRICA

Comments are closed.