Menya byinshi kubayobozi bashya binjiye muri Guverinoma

11,164

Abaminisitiri bashya muri Guverinoma barimo uw’Uburezi, Ubuzima, ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri bagiye kurahirira inshingano zabo mu muhango ugiye kubera mu Nteko Ishinga Amategeko

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya bane n’abanyamabanga ba leta bane, abasaba gukora baharanira inyungu rusange aho kwita ku zabo bwite.

Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango w’irahira ry’aba bayobozi wabaye kuri uyu wa Gatanu mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu barahiye harimo Dr Ngamije Daniel warahiriye kuba Minisitiri w’Ubuzima; Dr Uwamariya Valentine warahiriye inshingano zo kuba Minisitiri y’Uburezi; Dr Bayisenge Jeannette warahiriye kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Mpambara Inès wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Harimo kandi Tushabe Richard warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta ; Lt Col Dr Mpunga Tharcisse warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze.

Twagirayezu Gaspard yarahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asimbuye naho Irere Claudette arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Abandi barahiye ni abadepite babiri binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, aribo Karemera Emmanuel na Mukabalisa Germaine.

Comments are closed.