Menya igihugu aho umugabo abanza kwitema intoki nk’ikimenyetso cy’urukundo

11,115
Kwibuka30

Sobanukirwa igihugu aho abaturage bafite umuco wo kubanza kwitema no guca urutoki ku mugabo wese mbere y’uko arongora akegukana umugore, bigakorwa nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Abanyarwanda iyo bavuze ngo Agahugu muco, akandi umuco, baba bashatse kuvuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, umuco ni kimwe mu bintu biranga muryango cyangwa igihugu. Nubwo bimeze bityo, kubera itandukaniro riba riri muri muri muco, hari abasanga umuco w’agace runaka utangaje ugereranije n’uwabo.

Mu gihugu cya Papua New Guinea giherereye muri Pacifique hari umuryango w’abitwa DANI (Dan Family), ni umwe mu miryango yo muri icyo gihugu ibayeho mu bukene ndetse benshi muribo bakomeje kwibera mu mico n’imigenzo yabo ya kera.

Umwe mu mico itangaje y’abo mu muryango wa Dani muri icyo gihugu cya New Papua Guinea ni uw’uko abasore bo muri ako gace babanza kwitema urutoki rw’igikumwe kugeza ruvuyeho burundu, nyuma bakarushyikiriza umuryango w’umukobwa mu rwego rwo kugaragaza urukundo umugabo aba akunze uwo yifuza gushakana nawe, urwo rutoki rw’igikumwe rufatwa nk’igice cy’inkwano.

Kwibuka30

Usibye ibyo na none, umugabo wasenze (Gusenda) umugore we, ategetswe kwica urutoki rumwe muzo aba asigaranye, kikaba ikimenyesto cy’ububabare umugore aba yarateye umugabo bigatuma amusenda.

Abaturage bo muri iki gihugu bakomeye ku muco wabo.

Igitangaje cyane kuri uwo muco, iyo umugore apfushije umugabo, ategetswe gucibwa intoki zose zo kubiganza byombi, icyo kikaba ikimenyetso cy’uko ari umupfakazi kandi ko akomeye ku mugabo we wapyuye, ikindi kandi umupfakazi ntaba yemerew kongera gushaka undi mugabo.

Comments are closed.