Menya kimwe mu bintu bikomeye Israel Mbonyi wahiriwe n’urugendo yifuza muri uno mwaka

6,568

Bwana Israel MBONYI uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yatangaje intego ikomeye afitiye uno mwaka itangaza benshi

Israel MBONYI umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi barigaruriye ikibuga cya muzika ihambaza Imana mu Rwanda kubera ijwi, n’ubuhanga akorana indirimbo ze yatangaje ko imwe mu ntego zikomeye yumva afite muri uno mwaka ari ukumera ubwanwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Gashyantare 2023 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho akurikirwa n’abatari bake, Bwana Israel Mbonyi yagize ati:”Okay, intego ya mbere muri uyu mwaka ni ukumera ubwanwa”, ikintu cyasekeje benshi mu bantu barenga ibuhumbi 15 barebye ubutumwa bwe ndetse abarenga 110 ubwo twandika ino nkuru bari bamaze kugira icyo bayivugaho (Comments).

Uwitwa David yamubwiye ko kutagira ubwanwa atabibonamo ikibazo, ahubwoa musaba kwagura umuryango, yagize ati:”Urabizi ndagukunda kutagira ubwanwa si immaturity . erega hari abafite ibiroso bataruzuza Arena kdi rwose iki si ibanze ahubwo agura umuryango

Abantu besnhi bagiye bamusubiza bamwe bamubwira ko ibyo btangwa n’Imana, hari n’undi watekereje kure, avuga ko Israel Mbonyi yashatse kugaragaza ko ari hafi kurushinga, abivuga ahereye ku mvugo yo mu Kinyarwanda ivuga ko ahaje ubwanwa haba havuyeho ubwana.

Bwana Israel ni umuririmbyi, n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, ni ikibuga amazemo igihe kitari gito ndetse benshi bemeza ko ariwe utwaye ibendera rya muzika mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, twibutse ko uyu musore aherutse kwandika amateka atari yandikwa n’undi wese mu kuzuza Stade ya BK ARENA ubwo yari mu gitaramo cy’ubunani busoza umwaka, icyo gihe amatike yo kwinjira yashize amasaha hafi atanu mbere y’uko igitaramo gitangira.

Comments are closed.